Iburasirazuba: Nyuma y’Akarere ka Gatsibo, ba Gitifu b’utugari bose bagiye guhabwa moto

Kuri iki Cyumweru tariki 24 Nyakanga 2022, Intara y’Iburasirazuba yanzuye ko abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari twose two muri Ntara bagiye guhabwa moto mu rwego rwo kubafasha gukora akazi kabo neza no kurushaho kwegera abaturage ngo babahe serivisi.

Uyu ni umwe mu mwanzuro wemejwe ubwo hasozwaga umwiherero w’iminsi ibiri w’abayobozi batandukanye bo mu Ntara y’Iburasirazuba, witabiriwe n’abakozi b’Intara, abagize Komite Nyobozi z’Uturere, abayobozi b’inama Njyanama, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere ndetse n’abashinzwe igenamigambi.

Umwe mu myanzuro yafatiwemo ni uko hashingiwe ku Karere ka Gatsibo kabashije kubonera moto abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari tukagize, hasabwe ko n’utundi turere tubasha kubabonera moto ziborohereza mu ngendo.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko uyu mwanzuro ugomba guhita ushyirwa mu bikorwa kugira ngo izi moto zifashe abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari kwihutisha serivisi baha abaturage.

Yagize ati: “Tuzitezeho kubafasha kumenyekanisha ibikorwa, gukurikirana ibikorwa ndetse no gukemura ibibazo by’abaturage. Mu gihe gito buri karere kazakurikirana uburyo izo moto bazihabwa neza kandi zikagirira umumaro umuturage mu guhabwa serivisi nziza.”

Ni mu gihe Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko nk’abayobozi b’uturere bamaze iminsi bashakisha aho amafaranga yava yaba aya moto ndetse n’ibindi biyigendaho, aho muri buri Karere bashyizeho ikipe irimo kubitunganya neza ngo ku buryo bizagera mu Ukuboza uyu mwaka wa 2022 mu Ntara hose abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bose bafite moto bagendaho.

Akarere ka Gatsibo niko kabimburiye utundi aho buri munyamabanga Nshingwabikorwa wese w’Akagari ufite amasezerano ya Leta yahawe moto, akaba agenda ayishyura gahoro gahoro ku buryo nibura buri wese ayishyura mu myaka ine, bongerewe kandi amafaranga ibihumbi 50 Frw ku mishahara yabo abafasha kubona lisansi.

Intara y’Iburasirazuba ibarizwamo utugari 505 tubarizwa mu mirenge 95 yo mu turere turindwi tugize iyi Ntara, biteganyijwe ko abazahabwa izi moto ari abafite amasezerano ya burundu kuko ari nabo babarwa nk’abakozi ba Leta.

 

Amafoto agaragaza ba Gitifu b’utugari mu Karere ka Gatsibo bahabwa moto:

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *