Nyuma y’inkuru twatangaje tariki 11 Mutarama 2023 ifite inkuru igira iti ‘Network Bar and Restaurant iratabaza nyuma yo gutwarwa ibyuma bya muzika’, twabasezeranije ko uruhande ruvugwa muri iki kibazo nirugira icyo rutangaza tuzakibagezaho, ari nayo mpamvu twaganiriye na Karake Mwewusi n’izindi nzego z’ubuyobozi.
Ni inkuru yavugaga ko uyu Karake Mwewusi yahamagaye Polisi ikaza gutwara ibikoresho bya muzika by’aka kabari baturanye, aho ngo yavugaga ko gateza urusaku, mu gihe abo muri Network Bar and Restaurant bo babifataga nk’akarengane.
Mu gushaka kumenya ukuri kuri iki kibazo nk’uko twari twabibasezeranije, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mutarama 2023, ikinyamakuru Umusarenews cyaganiriye na Karake Mwewusi, avuga ko ibyo avugwaho ari ukubeshya, dore ko iki kibazo kizwi n’inzego zibanze kugera ku Murenge wa Gikondo.
Ati:
“Kuba mfite umuvandimwe wanjye ari Rtd General (Jenerali utakiri mu kazi), bivuze ko nahamagara Polisi? Rtd General yategeka Polisi gukora ibyo we ashaka? Muri uru Rwanda ibyo ntibishoboka.”
Yakomeje agira ati:
“Polisi yaje kubera ko twatabaje inshuro zirenga mirongo itanu, ni ibintu bimaze imyaka irenga ibiri, si ubwa mbere si ubwa kabiri, kuko mu Mudugudu byaganiriwe inshuro zigera kuri eshatu, Umurenge waraje, Akagari karaza; byagiye kugera hariya bimeze nk’ibyananiranye, ahubwo nibo bitwaza ko nyiri hariya hantu ari igikomerezwa. Nigeze guterefona umuntu arambwira ngo erega hariya hantu ni ah’umukada ukomeye.”
Ubuyobozi buvuga iki kuri iki kibazo?
Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bubivugaho, ku murongo wa telefoni, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikondo, Madamu Mukasano Suzan uri mu kiruhuko(conge), yavuze ko nawe akizi.
Ati:
“Iyo umuturage aturanye n’ahantu akavuga ko hari ikibazo cy’urusaku, ubuyobozi burakigenzura. Hari igihe hari habereye ibintu bya bande byo kuririmba baraduhamagara tujyayo, kubera ahantu akabari kari ari hagati y’amazu tubagira inama ko iyo gahunda ya bande bayireka, no kugabanya urusaku. Nyuma n’ubwo nari muri conge ariko ubuyobozi narabikurikiranye turanabahuza baraganira bemeranya ikigero batagomba kurenza, kugira ngo bitabangamira abaturage.”
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko iki kibazo bacyakiriye, bagasaba ubuyobozi bw’Umurenge na Polisi ikorera ku Murenge kugikemura.
Ati:
“Umuturage yaranditse asaba ko yasubizwa ibyuma bye by’umuziki, icyakozwe twahamagaye Umurenge ngo akorane na Komanda, kugira ngo bumve ikibazo uko kimeze n’uburyo bagikemura.”
Ni mu gihe avuga ku byo gutwara ibyuma byabaye tariki 08 Mutarama 2023, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Gikondo, Bwana Kiteretse Hubert, avuga ko bakiriye raporo ivuye mu Mudugudu y’ibyo impande zombi zumvikanye, anavuga ko bavuganye na Polisi izabasubiza ibyuma byabo, ariko asaba ko batazongera kurenza urugero.
Ati:
“Umudugudu wahuje abo baturage babyumvikanaho, baduha raporo tubona natwe nibyo twagombaga gukora, ibyo bakoze nibyo birimo gushyirwa mu bikorwa na Polisi twaravuganye izabibaha, gusa ntabwo ari intsinzi, ni ukubibaha ngo babikoreshe ibikwiye. Nibabibaha bakongera gusakuriza abaturanyi hazarebwa uwakoze icyaha abihanirwe.”
Yakomeje asaba abaturanyi kubana neza kuko ngo ntiwatunga akabari ngo haburemo n’useka, avuga ko mbere na mbere baba bakwiye kwegerana bakumvikana nk’abaturanyi mbere yo gushyamirana, na cyane ko igikwiye ari uguhana amahoro, buri wese akabana neza na mugenzi we.
Ni kenshi usanga hirya no hino abantu batemeranya ku gipimo cy’urusaku, aho bamwe na bamwe basaba ko mu gihe hagiye gutwarwa ibikoresho nk’ibi biturutse ku rusaku hajya hifashishwa ibikoresho bipima urusaku, dore ko Polisi ibifite bikaba byarinda uku kutumvikana no gushyamirana hagati y’abantu bamwe n’abandi.