Ntwali John Williams wari umunyamakuru yitabye Imana, aho abo mu muryango we bemeje ayo makuru ko yazize impanuka.
Umuvandimwe we witwa Masabo Emmanuel yavuze ko amakuru afite ari uko yishwe n’impanuka yabereye mu Mujyi wa Kigali, aho ngo yagonzwe n’imodoka arapfa umumotari arakomereka; ubwo yari kuri moto ku wa Kabiri nijoro bakaba bari gutegura umuhango wo gushyingura, mu gihe umurambo we kuri ubu ngo uri mu Bitaro bya Kacyiru.
Yabwiye ikinyamakuru Umuseke ati:
“Nahamagawe na Polisi uyu munsi hafi mu masaha ya saa saba, bambwira ko hari umuntu babonye muri morgue (uburuhukiro), ngo nze ndebe ko ari uwacu kuko nimero yange bayibonye muri telefoni ye.”
Ntwali John Williams yari umunyamakuru ubirambyemo ndetse yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda birimo Radio Flash, City Radio (Igitaramo Umuco Utari Ico).
Yabaye kandi Umwanditsi Mukuru w’Ikinyamakuru Igihe, nyuma ashinga ikinyamakuru Ireme News.net na YouTube channel yitwa Pax TV, aho yanabifatanyaga no kuba umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru The Chronicles.
Ntwali Williams yize mu ishuri ry’aba-ofisiye bato b’igisirikare cya FAR ryitwaga ESO ryari riherereye mu Karere ka Huye, nyuma yahoo yoherezwa mu Bubiligi gukomeza amasomo y’igisirikare, ayasoje ashyirwa mu mutwe w’ingabo zari zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu yabayemo kugera zitsinzwe.