Urujijo mu iperereza rya MONUSCO rishinja M23 kwica abantu 131 i Kishishe na Bambo

Nk’uko MONUSCO itarageze aho byabereye, ivuga ko iperereza ry’ibanze ryakorewe hafi y’uduce twa Kishishe na Bambo muri Rutshuru rivuga ko abasivile bagera ku 131 bishwe na M23 muri utwo duce ikoresheje amasasu n’intwaro gakondo, mu gihe M23 ivuga ko abishwe ari abarwanyi babateye.

Iryo perereza ryakozwe n’ingabo za MONUSCO hamwe n’ishami rya ONU ry’uburenganzira bwa muntu muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo rivuga ko ubu bwicanyi bwakozwe mu ijoro ryo kuwa Kabiri ndetse no kuwa Gatatu tariki 29 na 30 Ugushyingo 2022, mu gihe umutwe wa M23 wahakanye ubwicanyi bwa Kishishe, ukavuga ko abishwe ari abarwanyi b’inyeshyamba zabateye muri ako gace bagenzura n’abasivile umunani batanze amazina yabo mu itangazo uyu mutwe wasohoye ku Cyumweru.

M23 ivuga ko abaguye muri iyo mirwano hamwe n’abo basivile umunani bahise bahambwa tariki 30 Ugushyingo 2022, igashinja leta kwivuguruza mu mibare y’abapfuye no kwita inyeshyamba zishwe abasivile.

Mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wayo, MONUSCO ivuga ko imibare y’ibanze y’abishwe na M23 i Kishishe na Bambo abasivile 131 barimo abagabo 102, abagore 17 n’abana 12, kandi ko nibura abagore 22 n’abakobwa batanu bafashwe ku ngufu.

Iri tangazo kandi rivuga ko ubwo bwicanyi n’ubusahuzi byakozwe mu kwihorera, ni nyuma y’imirwano hagati ya M23 n’inyeshyamba za FDLR-FOCA, imitwe ya Mayi-Mayi Mazembe na Nyatura muri ako gace, gusa abakoze iri perereza bavuga ko batageze i Kishishe na Bambo ahabereye ubwicanyi kuko hagenzurwa na M23, ahubwo ko babajije abantu bagera kuri 52 bahahunze bakagera i Rwindi ahari ikigo cya MONUSCO muri kilometero 20 uvuye i Kishishe.

Abaturage ba Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo bamagana ko MONUSCO yananiwe inshingano zayo zo kugarura amahoro mu burasirazuba bw’iki gihugu ndetse bagasaba ko itaha, mu gihe abategetsi ba Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo bavuga ko ubwicanyi bwabereye Kishishe na Bambo buzakorwaho iperereza nk’ibyaha by’intambara bashinja M23.

Kuwa Gatatu tariki 7 Ukuboza 2022 i Kinshasa habaye misa yo gusabira abiciwe i Kishishe yitabiriwe na bamwe mu bategetsi mu nzego za leta, ibikorwa byateguwe na leta byo kwamagana ubwo bwicanyi kandi byabereye mu yindi mijyi nka Goma na Bukavu.

Ni mu gihe Umutwe wa M23 uvuga ko wemeye gushyira intwaro hasi no kuva mu bice wafashe, ariko ukabikora umaze kuganira n’ingabo z’akarere hamwe n’abahuza mu kibazo cy’Uburasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *