Truth Media Ltd irashimira abakiliya bayo bayigiriye icyizere bikanayiha igihembo

Ubuyobozi bwa Truth Media Ltd buvuga ko bwishimiye kuba baratowe nka ‘Best Printing Award 2023’, muri ‘Service Excellence Awards 2023 itegurwa na ‘Kalisimbi Events’, aho ngo gahunda ari ugukomeza kuba ku isonga batanga serivisi nziza.

Truth Media Ltd ni kompanyi yaje ari igisubizo mu gukora ibijyanye no kwandika ku myenda no ku bikoresho bitandukanye, ibi bizwi nka ‘Printing’, aho nyuma yo gukora cyane no gutanga serivisi z’indashyikirwa, mu mpera z’i Cyumweru gishize iyi Kompanyi yahawe igihembo nk’Ikigo gikora ibijyanye no gusohora inyandiko (Printing company of the Year).

Mu kiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa Truth Media Ltd nyuma yo gushyikirizwa igihembo batsindiye, Bwana Kulumba Ali yavuze ko bishimiye kwegukana iki gihembo, bikaba bibagaragariza ko serivisi baha abanyarwanda ari Indashyikirwa, kandi ko bagiye gukomeza kubakorera ibintu byiza, anaboneraho gushimira abakiliya babo kuba barabagiriye icyizere.

Truth Media Ltd ikora ibintu byiza kandi bihendutse utapfa gusanga ahandi, aho ikorana n’ibigo bitandukanye ndetse n’amasosiyete menshi kandi akomeye haba mu kwandika ku myambaro, gukora impano nziza, amakarita y’abanyeshuri, ay’abakozi, ibirango n’ibindi birimo kwandika ku bikoresho nk’ibikombe, imyenda n’ibindi.

Muri muri Truth Media ltd bakora kandi Kashe z’ubwoko butandukanye, zaba izikoranye n’umuti, izidakoranye umuti, izikoresha umuriro, bagatunganya amafoto yo gushyira mu makadere ndetse n’uburyo bwo gutaka inzu n’imodoka.
Ikindi yihariye Truth Media Ltd irusha ibindi bigo ni serivisi nziza n’ibiciro byiza kuko badahenda abakiriya, dore ko kuri bo imvugo igira iti ‘Umukiliya ni Umwami’ bayigize intego.

Truth Media Ltd bakorera mu Mujyi wa Kigali, i Remera ahateganye na Stade Amahoro, aho ukeneye serivisi batanga wabahamagara kuri telefoni nomero 0782115963 cyangwa ukabandikira kuri iyi email: truthmedia.rw@gmail.com, mu gihe kandi ushobora no kubasura ku rubuga rwabo www.truthmedialimited.com

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *