Umutangabuhamya KAB 046 yashinje Kabuga guha interahamwe amafaranga n’imyambaro ya MRND

Mu rubanza rw’umunyemari Kabuga Felesiyani, umutangabuhamya wiswe KAB 046, yabwiye urukiko ko Kabuga yatanze amafaranga ndetse n’imyambaro ya MRND ku nterahamwe, azishishikariza kwica Abatutsi, aho ngo yari yaranatanze imodoka yazitwaraga.

Ibi ni ibyo uyu mutangabuhamya wari umwe mu nterahamwe za Kabuga, wakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 30 n’inkiko gacaca kubera uruhare yagize muri Jenoside, yabwiye urukiko ku wa Gatatu tariki 7 Ukuboza 2022.

Yavuze ko Kabuga yabashishikarije kwica Abatutsi binyuze mu mabwiriza we ubwe yahaga Perezida na Visi Perezida w’umutwe w’interahamwe 50 zari zaratojwe mu mbyino no mu ndirimbo gakondo, zigamije gushishikariza abahutu kwica abatutsi, aho ngo Kabuga yaje kubareba aho bitorezaga inshuro 2; iya mbere akaba yarabasuye mu Ukuboza 1993, maze asigira Visi Perezida wabo amafaranga ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda, naho ku nshuro ya kabiri aza muri Mutarama 1994.

Umutangabuhamya KAB 046 avuga ko kuri iyi ncuro ngo ntiyari ahari, ariko yasabwe na bagenzi be kuza bakanywa inzoga, ndetse icyo gihe ahabwa amafaranga ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda; akanavuga ko ngo kuri izi nshuro zose Kabuga yabashimiraga ndetse akanabashishikariza gukomeza gukora neza, ari nako yabahaga ndetse n’impuzankano (uniforms) za MRND.

KAB046 yabwiye urukiko ko mu gihe cya Jenoside aho Kabuga yari atuye hashyizwe bariyeri ebyiri, imwe ikaba yari iri aho binjirira, indi ikaba aho interahamwe zatorezwaga, aho tariki ya 7 Mata 1994 , interahamwe zari ziri kuri bariyeri ngo zafashe umututsi ziramwica, KAB046 nawe yica umugore w’umututsikazi wari kumwe n’abana be babiri.

Uyu mutangabuhamya kandi yanavuze ko nyuma y’iminsi itatu Jenoside itangiye, yiboneye intwaro zirimo gutangwa, kandi akabwirwa ko bazihawe na Kabuga kugira ngo birwaneho, ndetse ko n’aho ubwicanyi bwagendaga gahoro babazwaga impamvu barimo bitemberera gusa batarimo kwica; ibi ngo byatumye iki gihe ubwicanyi bwiyongera, aho avuga ko agereranyije interahamwe za Kabuga zishe 80% z’abatutsi muri Kimironko.

Abajijwe n’ababuranira Kabuga niba hari abatutsi babaga mu mutwe w’interahamwe, yavuze ko babagamo ariko bazaga gusa mu nama, ariko ngo hakaba izindi bagiraga mu ibanga Abatutsi bari barabujijwe kuzamo, nyuma Abatutsi bafata icyemezo cyo kuva muri iri tsinda ry’interahamwe.

Kabuga aregwa kuba afatanyije n’abandi bantu bashinze Radiyo RTLM yanyuzwagaho ibiganiro bibiba urwango n’amacakubiri hagati y’Abahutu n’Abatutsi, hagamijwe kwica no gutsemba abatutsi, akanashinjwa kugira uruhare no gutanga intwaro zakoreshejwe mu kwica Abatutsi muri Perefegitura ya Gisenyi, Kibuye na Kigali mu cyari Segiteri Kimironko.

Uretse ibyo kandi, Kabuga ngo yanatangaga amafaranga yari ashinzwe gufasha umutwe w’interahamwe witwaraga gisirikare, ndetse akanajya mu nama zitandukanye zose zigamije gushishikariza abahutu kwica Abatutsi.

Umucamanza yavuze ko iburanisha rikomeza kuri uyu wa Kane, aho uruhande rwunganira Kabuga rurimo Umunyamategeko Françoise Matte wo mu itsinda ryunganira Kabuga, rukomeza guhata ibibazo Umutangabuhamya KAB046, nk’uko uyu mwanya banawuhawe mu iburanisha ryo ku wa Gatatu.

 

 

Inkuru ya Safi Emmanuel

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *