Nyarugenge: Litiro 1,680 z’ibikwangari bya Kazungu byangirijwe mu mukwabu

Ku wa Mbere tariki ya 31 Ukwakira 2022, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego z’ibanze mu karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Kigali, bakoze umukwabu wo gushakisha no kwangiza inzoga z’inkorano.

Muri uwo mukwabu, hafashwe litiro 1,680 z’inzoga z’inkorano zizwi ku izina ry’ibikwangari, zifatirwa mu rugo rw’uwitwa Irihamye Dany bakunze kwita Kazungu ufite imyaka 34 y’amavuko, mu Mudugudu wa Nyabikoni mu Kagari ka Nyabugogo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP), Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko abaturage bo mu Mudugudu wa Nyabikoni ari bo batanze amakuru yatumye izi nzoga z’inkorano zifatwa.

Yagize ati:

”Abaturage batanze amakuru bavuga ko mu rugo rw’uwitwa Irihamye hengerwa inzoga zitujuje ubuziranenge zitwa ibikwangari kandi ko hakunze kugorobereza insoresore zivugwaho gukora urugomo n’ubujura. Hateguwe igikorwa cyo kuzifata, dusanga iwe mu rugo ingunguru eshanu zirimo litiro 1680 nyuma y’uko we yahise atoroka akimara kubona inzego z’umutekano, aracyarimo gushakishwa.”

CIP Twajamahoro yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye zibasha gufatwa zikangizwa, ashishikariza buri wese kujya atanga amakuru ku muntu uwo ariwe wese wenga inzoga z’inkorano kandi buri umwe akaba ijisho rya mugenzi we kugira ngo umutekano urusheho kuba mwiza.

Ni mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Nyabugogo, Kalisa Musoni, yasobanuriye abaturage ububi n’ingaruka by’inzoga z’inkorano, zirimo kuba zangiza ubuzima bw’umuntu uzinywa zikanateza ubukene ku muryango we.

Yakomeje abashishikariza kwirinda kuzinywa, abazikora nabo abasaba gushora imari mu mishinga yemewe n’amategeko bakiteza imbere aho gushakishiriza mu bucuruzi bubujijwe kuko amaherezo babufatirwamo bukabateza igihombo kandi bagahanwa.

Ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu Rwanda bifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje nk’uko biteganwa n’ iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 of 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge.

Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

 

Source: police.gov.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *