Ubwo baganiraga kuri gahunda yo gushyira mu bikorwa ibyifuzo-nama u Rwanda rwahawe mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bwa muntu, Umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta uharanira kubaka igihugu kigendera ku mategeko(Center for Rule of Law Rwanda-CERULAR), wagaragaje ibyo ugiye kwibandaho mu myaka ine iri imbere.
Ni mu biganiro byahuje uyu muryango wa CERULAR, abafatanyabikorwa bawo, indi miryango itegamiye kuri Leta bakorana bahuriye mu ihuriro rya ROLAR ndetse n’itangazamakuru, kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Ukwakira 2022, hagamijwe kurebera hamwe aho ihame ryo kubahiriza uburenganzira bwa muntu cyane cyane kumenya amategeko agenga abaturage ndetse n’amasezerano mpuzamahanga asinywa n’ibihugu ku burenganzira bwa muntu bigeze.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa CERULAR, Bwana John Mudakikwa yavuze ko ibi biganiro bigamije kubagezaho ibikorwa bateganya mu gihe cy’imyaka ine.
Yagize ati:
“Ikigamijwe muri iyi nama ni ukugira ngo tubagezeho gahunda y’ibikorwa duteganya gukora muri iyi myaka ine, kugira ngo ibyifuzo-nama u Rwanda rwahawe umwaka ushize, dushyiremo imbaraga tubigereho mu buryo bihindura uburenganzira bw’umuturage, imibereho ye ikarushaho kuba myiza.”
Avuga ku byo bateganya gukora, Bwana Mudakikwa yavuze ko bagiye kwibanda ku byiciro umunani birimo kwita ku buryo abaturage babona ubutabera, kwita ku kubungabunga uburenganzira bw’abantu bafunze n’abandi bakurikiranyweho ibyaha, uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kubona amakuru, kurwanya ihohorwa rishingiye ku gitsina, kwigisha abaturage uburenganzira bwabo bakabumenya, no kureba uko amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rutarasinya rwayasinya, kugira ngo uburenganzira bw’umuturage burusheho kubungwabungwa.
Ni mu gihe Umukozi muri Minisiteri y’Ubutabera(MINIJUST) mu Ishami ry’ubutabera mpuzamahanga, Bwana Ndengeyinka William wari umushyitsi mukuru, yavuze ko kugeza ubu atavuga aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa ibyifuzo-nama kuko ubundi iyi bitanzwe hakorwa ingengabihe yo kubishyira mu bikorwa, aho kimwe mu bikorwa ari ugusuzuma uko bikorwa.
Yakomeje avuga ko ibyo bikorwa mu byiciro bibiri, aho ngo kimwe gikorwa mu myaka ibiri n’igice ikindi kigakorwa imyaka hagati y’ine n’igice n’itanu baba batanze irangiye; bityo hakaba kakiri nk’umwaka usigaye kugira ngo iryo suzuma rikorwe.
Kugeza ubu mu masezerano asinywa n’ibihugu binyamuryango by’Umuryango w’abibumbye(UN), u Rwanda rumaze gusinya amaserano umunani mu icyenda, aho Bwana Ndengeyinka avuga ko n’ayo umunani atasinyiwe rimwe, bityo agasanga atari ukugenda biguruntege ahubwo amasezerano asinywa hamaze gutegurwa uburyo azashyirwa mu bikorwa neza, na cyane ko gusinya amasezerano atari itegeko ahubwo bikorwa mu bushake bw’igihugu bitewe n’icyo kibona nk’inyungu kuri cyo n’abaturage bacyo.
Ni mu gihe ubwo u Rwanda rwakorerwaga isuzuma ku nshuro ya gatatu muri Mutarama 2021, rwari rwahawe ibyifuzo-nama 284, rwemera 160, ruvuga ko ibindi 75 nabyo rwazabikoraho, mu gihe ibigera kuri 49 rutabyishimiye.
Amwe mu mafoto yaranze ibi biganiro: