Inteko rusange ya RALGA yasize ibonye Komite nyobozi nshya

Ku wa Kane tariki 06 Ukwakira 2022, ubwo bari mu nama y’inteko rusange, abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), batoye Komite nyobozi nshya irangajwe imbere na Madamu Jeannette Nyiramasengesho.

Kuva RALGA yashingwa mu mwaka wa 2003, imaze kuyoborwa na Augustin Kampayana wayiyoboye kugera mu 2006 muri manda ya mbere ari umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, akurikirwa na Dr. Kirabo Aisa Kakiira wahereye mu 2006 agera mu 2010, ari umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Justus Kangwagye wari umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wayoboye manda ya 3, mu gihe manda ya kane yari iyobowe na Innocent Uwimana watorewe kuyobora RALGA ari Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Gisagara.

Innocent Uwimana wari umaze igihe kigera ku myaka itandatu ayobora iri shyirahamwe, avuga ko muri manda ye hakozwe byinshi, birimo kuba barashoboye kugeza ishyirahamwe mu mahanga, ku buryo hose bafitemo ibyicyaro, aho ubu RALGA iri mu ishyirahamwe ry’uturere n’Imijyi ryo mu muryango uhuriwemo n’ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), banafitemo umwanya w’umuyobozi wungirije ku rwego rw’Isi, aho bari banafite umwanya wo kuyobora ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ndetse mu minsi ishize babashije kujya muri komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi.

Ni mu gihe Madamu Jeannette Nyiramasengesho watorewe kuyobora RALGA, yijeje abanyamuryango ubufatanye, kugira ngo bakomeze guteza ishyirahamwe ryabo imbere, haba mu gihugu no hanze yacyo.

Yagize ati:

“Ndabasaba ko twazafatanya, iri shyirahamwe rikagera ku rundi rwego, inzego zacu zikubakika nk’uko politiki y’Igihugu ibyifuza, Umunyarwanda akabasha kubona ibyo twebwe twemererwa kumukorera”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, wari witabiriye iyi nteko rusange, yibukije abagize komite nyobozi nshya, ko imikorere myiza ya RALGA igira ingaruka nziza ku gihugu.

Ati:

“Imikorere myiza ya RALGA igira ingaruka nziza ku bigerwaho n’Igihugu cyacu, ku miyoborere myiza, turabizeza ubufatanye n’inkunga ya Leta y’u Rwanda, kugira ngo mukomeze kandi mushobore kuzuza inshigano zanyu mwatorewe”.

Komite nyobozi yatowe igizwe n’Umuyobozi wayo, Madamu Jeannette Nyiramasengesho usanzwe ari Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Ngororero, abamwungirije babiri, barimo Rangira Bruno usanzwe ayobora Akarere Kirehe, Niyomwungeri Hildebrand uyobora Akarere ka Nyamagabe, aba biyongeraho abakomiseri bane barimo Karimba Doreen, Sebutege Ange, Bagirishya Peter Claver na Uwanyirigira Marie Chantal.

 

 

Amwe mu mafoto:

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *