Mu gihe mu Rwanda hakomeje imikino yo gushaka amakipe azahagararira Zone B mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri West Indies mu Mwaka w’i 2024; imvura nyinshi yatumye hitabazwa DLS (The Duckworth-Lewis-Stern method).
Ni imikino ikomeje kubera I Kigali mu Rwanda ku bibuga bya Gahanga Cricket Stadium n’icya IPRC-Kigali, aho yitabiriwe n’ibihugu bitandukanye byo muri Zone B birimo Mozambique, Tanzania, Ghana, Sierra Leone, Cameroon, Eswatini, Nigeria na Gambia.
Mu mikino yabaye y’umunsi wa kane yaranzwe n’imvura nyinshi, aho Tanzania yatsinze Mozambique ku kinyuranyo cya wickets 6, (Mozambique 81/3Wkts (13 Overs)-Tanzania 82/4Wkts (13 Overs); dore ko muri uyu mukino wabereye kuri Stade ya Gahanga hakinwe overs 13 kuko watangiye utinze mubera ikibazo cy’imvura.
Mu mukino wabereye muri IPRC-Kigali, Sierra Leone yatsinze ikipe y’igihugu ya Eswatini ku kinyuranyo cy’amanota ane (Sierra leone 52/4 Wkts (5 Overs)-Eswatini 48/4 Wkts (5 Overs).
Sierra Leone kandi yatsinze Ghana ku kinyuranyo cy’amanota 18 (Ghana 135/7Wkts (20 Overs)-Sierra Leone 61/1 Wkts (Overs), ni umukino wabereye muri IPRC-Kigali.
Ni mu gihe mu yindi mikino yabaye harimo uwo Nigeria yatsindiye Cameroon kuri Stade ya Gahanga ku cyinyuranyo cy’amanota 17 (Cameroon 72/10 Wkts (19,5 Overs)-Nigeria 31/0 Wkts (5 Overs).
Iyi mikino yose yagiye isozwa hitabazwa DLS (The Duckworth-Lewis-Stern method), ubu bukaba ari uburyo bwifashishwa iyo haguye imvura igatuma umukino utarangira, kugira ngo hamenyekane ikipe ibashije gutsinda hagendewe ku manota amakipe yombi yari amaze gushyiraho muri overs.
Amwe mu mafoto yaranze uyu munsi: