Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Ukwakira 2022, mu Karere ka Rwamagana hatangijwe ukwezi kwahariwe ‘Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda’, abaturage basabwa kugira umurava n’ubutwari biganisha kuzavamo abarinzi b’igihango, mu gihe abagizwe abarinzi b’igihango basabwe gusigasira icyo cyizere.
Ni ukwezi kwatangirijwe mu Murenge wa Muhazi, aho gufite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rwa buri Munyarwanda mu kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda”; ahanateganijwe ibikorwa bitandukanye harimo ibiganiro bizatangwa mu byiciro bitandukanye.
Mu gutangiza uku kwezi, abaturage baganirijwe kuri gahunda zitandukanye ziranga ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda nyuma y’imyaka 28 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse Abarinzi b’igihango bane bashyikirizwa ibyemezo by’uko ibikorwa bakoze ari indashyikirwa, mu gihe babiri muri bo bakiriho banambitswe imidari y’ishimwe.
Mukabaranga Patricia w’imyaka 52 y’amavuko, akaba atuye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Byeza, mu Murenge wa Muhazi, ni umwe mu bahawe icyemezo n’umudari nk’umurinzi w’igihango, nyuma yo kurokora abantu bahigwaga mu mwaka 1994, bari bahungiye iwabo.
Avuga uko byagenze, Mukabaranga yagize ati:
”Mu gihe cya Jenoside abantu bane baje mu rugo iwacu bahahungiye, mbaha ibyo kurya no kunywa ndanabambika, ubundi nkajya nanabafurira imyenda. Rimwe rero hari igitero cyaje kubahiga bamenye ko bashobora kuba bari iwacu, kuko iyo babahasanga bari kutwicana nabo, tujya kubahisha mu kigunda, igitero kigiye njya kubagarura mu nzu aho bari bari. Ibi byose mbikesha ababyeyi banjye bantoje kutagira nabi.”
Mukabaranga ubarizwa mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe, akaba atunzwe n’ubuhinzi kimwe n’umubyeyi we kuri ubu utagishoboye kuko ubu afite imyaka 95, avuga ko kuba Leta y’ubumwe yarabatekerejeho ikabashyira ahabona nk’abantu bakoze neza, bizatuma uzababona nawe akagira urukundo muri we.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Perezidante wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Madamu Musabyeyezu Dathive yavuze ko uyu munsi ari uw’ibyishimo n’amahirwe kuko ari umunsi ujyanye n’amateka y’abanyarwanda, ukaba ubasaba gusubiza amaso inyuma bakareba aho bavuye, aho bageze n’aho bagana, kandi ayo mahirwe adakwiye kubaca mu myanya y’intoki kuko bafite aho bahera(ubuyobozi bwiza).
Yakomeje avuga ko kubabarira umuntu ukanarenzaho kubabarira utabigusabye ari igikorwa cy’ubutwari bukomeye, kuko abarokotse ni benshi ariko siko bose babishobora, kuko abenshi batanga imbabazi ari ukugira ngo bishakire amahoro y’umutima, ariko imbabazi zirenzeho ibikorwa by’impuhwe bigora benshi; aho rero niho ubutwari bubera, kuko intwari Atari ishobora ibyoroheje, ahubwo ari ishobora ibikomeye.
Yasoje asaba buri wese kugira insanganyamatsiko ‘Uruhare rwa buri Munyarwanda mu kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda’ kuyigira iye, ndetse no kuyisangiza abo bahura bose, abasaba kubanza kwiyubaka bakabona ubwubaka igihugu, dore ko ntawe ukwiye guhera mu mateka akarishye abantu banyuzemo, abasaba kwima umwanya ibyabasubizayo birinda imbogamizi zatuma bagera ku Bumwe n’Ubudaheranwa kuko byaba ari ugusubiza amazi mu iriba; na cyane ko bafite ubuyobozi bubaha umwanya wo kuganira binyuze muri gahunda zitandukanye bashyirirwaho.
Ni mu gihe Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yasabye abarinzi b’igihango gusigasira icyo cyizere, abasaba gukomeza ibikorwa byiza kuko bibaye ngombwa bawamburwa.
Ati: ”Iyo umuntu yabaye umurinzi w’igihango ni nk’iyo yabaye intwari, kuko umuntu ashobora kuba intwari ariko ejo cyangwa ejobundi agakora ibindi bikorwa bibi cyane by’indengakamere, abantu bakavuga bati twamwibeshyeho byari nk’umugisha wamugwiririye ntabwo ari umuntu muzima. Icyo gihe rero abantu baricara bakavuga bati ‘Twamwibeshyeho ntakwiriye kuba intwari’. Ni nayo mpamvu rero abarinzi b’igihango tubahaye ubutumwa bwo gukomeza kuba intwari, ubwo butwari bazabuhorane ntibazatezuke ku bikorwa byiza by’indashyikirwa bakoze ngo bibe byakwangirika.”
Biteganijwe ko muri uku kwezi kwahariwe ‘Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda’ kwatangiye 01 Ukwakira nk’itariki ifite kini ivuze mu mateka y’u Rwanda, kuko ari yo yatangirijweho urugamba rwo kubohora igihugu; mu Karere ka Rwamagana hazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo imiganda yo kubakira abatishoye, gufasha abarokotse Jenoside, ndetse n’ibiganiro bitandukanye bizaba bihuza ibyiciro by’abantu batandukanye cyane cyane urubyiruko, kugira ngo rumenye impamvu rwigishwa ubumwe n’ubudaheranwa.
Amwe mu yandi mafoto yaranze uyu munsi: