Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, barishimira ko bamaze kwesa imihigo ku kigero cya 96%, bakizera ko 4% gisigaye kizarangirana na Manda ya Perezida Paul Kagame mu mwaka wa 2024.
Ni imihigo bahize mu gihe cy’imyaka irindwi ya manda ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ari na we Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu.
Imihigo abanyamuryango bo mu Murenge wa Nduba bahize yari mu byiciro bitatu, birimo Ubukungu, Imiyoborere myiza ndetse n’imibereho myiza y’abaturage, yose ikaba imaze kugerwaho ku kigero cya 96%, aho ngo kwesa iyi mihigo kuri iki kigero ngo hari benshi byafashije guhindura ubuzima, bakaba hari aho bavuye n’aho bamaze kwigeza mu bikorwa by’iterambere, mu gihe kandi bitegura amatora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe kuzaba mu mwaka wa 2024.
Aisha Sibomana wo mu kagari ka Gatunga, usanzwe ukora umwuga wo kuboha imyenda yo mu budodo, avuga ko yabitangiye mu mwaka wa 2019 nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, bikaba byaramufashije gutandukana n’ubukene.
Aganira na Kigalitoday dukesha iyi nkuru yagize ati: “Ubu nta kibazo mbasha kwigurira icyo nkeneye. Ndashimira Leta y’Ubumwe yadufashije tukabasha gutera intambwe, tukiteza imbere. Muri wa mwuga nkora nabashije gushakamo Perimi kategori (Category) B, nkaba mfite na gahunda yo kuba nakwigurira imodoka yo kugendamo.”
Yakomeje avuga ko ibyo byose babigejejweho n’uko bafite umutekano, kandi ko abanyamuryango ba FPR batacyitinya, aho ngo baba bumva nabo bagomba gutera imbere muri byose, aho ngo kuri we FPR ayifata nk’icyitegererezo kuba yarabatinyuye akigirira icyizere, kuko kuba akora ubudozi akaba avuga ko ashaka gutwara n’imodoka, bivuze ko ntaho ahezwa, akumva ko buri kimwe cyose agishoboye.
Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Nduba, Jean Chrisostome Munyansanga, avuga ko bishimira byinshi bamaze kugeraho.
Munyansanga ati: “Imihigo twari twihaye igeze ku kigero cya 96%, kubera ko umuryango wa FPR ushishikajwe no kwita ku mibereho myiza y’Abanyarwanda, iyo hari bacye batatanze ubwisungane mu kwivuza baba ari ikibazo mu muryango, niho iyo kane isigaye iburira. Twizeye neza ko ibyo twahize byose tuzarangiza manda y’Umukuru w’Igihugu twarabigezeho, kuko 4% gasigaye n’igihe gisigaye, turizera ko tuzabigeraho kandi neza”.
Ni mu gihe Leon Mugenzi Ntawukuriryayo, Umugenzuzi Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo, avuga ko bifatanyije n’abatuye mu Murenge wa Nduba mu rwego rwo kubashyigikira no kubabwira gukomereza aho bageze.
Yagize ati: “Abanyamuryango bo mu Murenge wa Nduba bamaze iminsi babigaragaza, ni abanyamuryango b’intangarugero mu musanzu w’Umuryango, mu bikorwa byose bitandukanye, ku buryo kuza kubashyigikira tureba ibikorwa byabo kandi tubishima, nabwo aba ari ubutumwa bundi, kuko babona ko uko inzego zigenda zikurikirana, tugenda tubaba hafi.”
Kugeza ubu abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Nduba bagera ku bihumbi 20, aho barimo abarenga igihumbi baheruka kurahirira kuba abanyamuryango mu nteko rusange z’umuryango FPR Inkotanyi zagiye zikorwa mu midugudu 45 igize uyu Murenge.
Andi mafoto yaranze iyi nteko rusange: