Bidasubirwaho Martha Koome yemeje ko William Ruto ari we Perezida wa Kenya

Ku manywa yo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Nzeri 2022, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya, Martha Koome, yemeje ko ibyavuye mu matora yo mu kwezi gushize kwa Kanama bifite ishingiro, bityo William Ruto yemezwa nka Perezida mushya w’iki gihugu.

Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya rwavuze ko ingingo zishingirwaho z’ibirego by’impande icyenda zirimo Raila Odinga nta shingiro zifite, maze Martha Karua wiyamamazaga kuba Visi Perezida wa Raila Odinga, ahita atangaza kuri Twitter ko yubashye ibyavuzwe n’uru Rukiko ariko atemera ibyo rwabonye.

 

Gusoma uyu mwanzuro w’urukiko byamaze isaha imwe n’igice, aho Perezida warwo Martha Koome yagiye asoma ingingo zigera ku munani yazisomye imwe ku yindi nk’uko zatanzwe n’abareze, akavuga iby’impande zarezwe, n’uko urukiko rubibona; aho yavuze ko ibimenyetso byatanzwe n’abareze bitagaragaza ko ikoranabuhanga ryakoreshejwe ritari ritekanye, ritarimo umucyo cyangwa ritari ryizewe.

 

Yavuze ko nta kimenyetso cyerekana ko ‘system’ yo gukusanya ibyavuye mu matora yaba yarinjiwemo n’abatabifitiye uburenganzira ngo bahindure ibyayavuyemo, anavuga kandi ko Urukiko rw’Ikirenga rutatesha agaciro ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora kuko bamwe mu bakomiseri bayo bivanye ku munota wa nyuma wo gutangaza amajwi mu bagize iyi komisiyo.

 

Yagize ati: “Abo bakomiseri bane nta nyandiko n’imwe bahaye uru rukiko yerekana ko ibyavuye mu matora bishidikanywaho kandi ntibasobanura impamvu bagiye kubara ibyavuye mu matora mu gikorwa bavuze ko cyijimye.”

 

Yakomeje avuga ko n’ubwo aba bakomiseri ari ingenzi mu mitegekere ya komisiyo, kuba barivanyemo mu bayigize bidahagije ngo ibyavuye mu matora biseswe.

 

Ni umwanzuro wasomwe umutekano wakajijwe cyane mu mujyi wa Nairobi ahegereye Urukiko rw’ikirenga, dore ko uyu mwanzuro nta handi ujuririrwa muri icyo gihugu; bityo bisobanuye ko mu gihe nta gihindutse William Ruto agomba kurahira nka Perezida mushya wa Kenya mu gihe kitarenze iminsi irindwi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *