Ishyaka ry’abaharanira impinduka (Conservative) mu Bwongereza ryatoye Madamu Liz Truss nk’umuyobozi waryo, asimbuye Boris Johnson, binatuma ari we ugomba no kuba Minisitiri w’Intebe mushya w’iki gihugu.
Madamu Liz Truss wari usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, yatangaje ko yishimiye kuba yatorewe kuyobora ishyaka ry’aba ry’abaharanira impinduka.
Yagize ati: “Nishimiye kuba natorewe kuba Umuyobozi w’Ishyaka rya Conservative. Mwakoze kungirira icyizere cyo kuyobora no gukorera igihugu cyacu cy’igihangange.”
Yakomeje avuga ko azafata ingamba zigera kuri buri wese muri ibi bihe bitoroshye, zirimo kuzamura ubukungu, ndetse no kugaragaza ubushobozi bw’u Bwongereza mu ruhando mpuzamahanga.
Iyi ntsinzi ya Liz Truss ije nyuma y’ibyumweru byinshi ahatanye ku mwanya w’iri shyaka na Rishi Sunak wahoze ari Minisitiri w’Imari.
Biteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022, Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza yakira Boris Johnson ngo amushyikirize ubwegure bwe, hanyuma abone kwakira Liz Truss nk’Umuyobozi mushya w’ishyaka ry’aba-Conservative ari na we uzaba Minisitiri w’Intebe mushya.
Liz Truss usimbuye Boris Johnson, abaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza wa 15, mu gihe mu byo agomba guhita akora harimo no gushyiraho Guverinoma nshya azakorana nayo, dore ko abamwegereye bavuga ko hari n’ibindi byemezo byinshi azatangaza ku wa Kane tariki 08 Nzeri 2022.