Umuryango Uharanira Inyungu z’Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) watanze ikirego mu rukiko isabira indishyi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zingana na miliyari ibihumbi 50 Frw, kubera ibikorwa bya Kabuga Félicien ukurikiranywe n’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, n’ingaruka byagize ku barokotse Jenoside.
IBUKA yunganiwe na Me Bayingana Janvier, usanzwe ari na Komiseri muri iyi mpuzamiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside, yaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, kuko Kabuga yari atuye ku
Kimironko mu Karere ka Gasabo.
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, rwagombaga kuburanisha uru rubanza mbonezamubano ku wa Kane tariki 8 Kamena 2022, ruhereye ku busabe bw’uko imitungo ya Kabuga yose yafatirwa, kugira ngo umunsi indishyi zemejwe n’urukiko, hazaboneke aho zikurwa.
Me Bayingana yabwiye Urukiko ko IBUKA yandikiye Umwanditsi Mukuru w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga mpanabyaha, IRMCT, kuko ari we uhagarariye serivisi zifunze Kabuga, kugira ngo zemeze ko yamenyeshejwe uru rubanza, anavuga ko ubwo binjiraga mu rukiko bari batarabona igisubizo cy’umwanditsi wa IRMCT; Umucamanza abajije niba baravugishije urwo rwego, asubiza ko bababwiye ko umwanditsi yagize akazi kenshi.
Yanavuze ko bavuganye n’Ibiro bya IRMCT i Kigali, basanga biri mu bubasha bw’umwanditsi mukuru w’urwego, asaba ko urukiko rwabaha indi tariki kuko aho ari hazwi n’abagomba kumumenyesha ko yarezwe bahari.
Inyandiko ikubiyemo ikirego Igihe dukesha iyi nkuru yabonye, ivuga ko ibikorwa bya Kabuga Félicien, byatumye hicwa abantu bari bafitiye akamaro abaregera indishyi ndetse binatuma hasahurwa imitungo yari kubatunga n’inzu zabo zirasenywa.
Iyo nyandiko ivuga kandi ko ‘bitoroshye kubona indishyi nyakuri zihwanye n’agaciro abishwe bari bafitiye abarokotse bo mu miryango yabo’, ndetse ko binagoye ‘kubona agaciro nyakuri kangana n’imitungo yangijwe ndetse n’iyasahuwe y’abishwe kubera uruhare rwa Kabuga’; gusa ko IBUKA igasaba Urukiko kuriha abo ihagarariye indishyi z’akababaro, iz’ibyangijwe n’iz’imbonezamusaruro zose hamwe zihwanye n’amafaranga y’u Rwanda 50.658.800.000.000 Frw.
Hasabwa kandi igihembo cy’Abavoka kingana na miliyoni 100 Frw ndetse n’amafaranga y’ikurikirana rubanza angana na miliyoni 50 Frw.
Abaregera indishyi bahagarariwe na IBUKA barimo abacitse ku icumu mu Bisesero, ku Mugina, ku Kimironko, ku Muhima, muri Musave, muri Nyamirambo, mu Mudende, muri Commune Rouge i Rubavu, muri Vunga n’abandi.
Mbere ya Jenoside, Kabuga yari Umucuruzi w’umukire ufite ijambo rikomeye n’umuyoboke w’ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi icyo gihe; Perezida wa Komite y’agateganyo y’Ikigega cyo kurengera igihugu akaba na Perezida wa Komite yatangije Radio RTLM.
IBUKA ivuga ko Kabuga yari umwe mu bari bagize itsinda ry’abantu bakomeye bari bashyigikiye inyungu z’abantu bo mu majyaruguru y’igihugu, bari bashyigikiye Perezida kandi abasirikare, abayobozi ba gisivile, Interahamwe zitwaraga gisirikare zikanitwaza intwaro n’abasivile bitwazaga intwaro, bose bamubonaga nk’umuyobozi w’abantu b’intagondwa barwanyaga Abatutsi.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Kabuga yagize uruhare ruziguye mu bikorwa binyuranye by’iyicwa ry’abatutsi ndetse byangiza imitungo yabo inyuranye, IBUKA ikavuga ko ibikorwa ishingiraho imuregera indishyi byakozwe mu rwego rw’ibitero rusange cyangwa bya simusiga, kandi yari azi neza ko byarimo kuba kubera ko mu gihe byagabwaga yari mu Rwanda, ndetse ko yagize uruhare mu itegurwa ryabyo ndetse anashishikariza abaturage kubikora.
IBUKA ivuga iki ku mwazuro wa IRMCT uvuga ko Kabuga adafite ubushobozi bwo kuburana?
Uru rubanza rurimo kuburanishwa mu gihe ku wa Gatatu tariki 07 Kamena 2023, abacamanza ba IRMCT bemeje ko hashingiwe ku buzima bwe, Kabuga afite indwara yo kwibagirwa ku buryo adashobora kuburanishwa mu buryo bwageza ku guhamywa ibyaha; ibi ariko Me Bayingana avuga ko bitabateye impungenge, kuko muri uru rubanza mbonezamubano harebwa niba ibikorwa bishingirwaho mu gusaba indishyi byarabaye, kandi ngo ibimenyetso byabyo birahari.
Yakomeje avuga ko no ku ruhande rwa IBUKA, batemera ko adafite ubushobozi bwo kuburana, ati:
“Ubwo bushobozi njyewe nk’umunyamategeko ntabwo nemera ko atabufite, ni icyemezo cy’abacamanza, ariko nabo harimo kutabivugaho rumwe. Havuzwe icyemezo cy’abacamanza benshi. Habayeho amatora hagati yo guha ubutabera abacitse ku icumu no kutabubaha, hanyuma abenshi badashaka ko abacitse ku icumu bahabwa ubutabera, icyemezo cyabo nicyo cyiganje, ariko ni ubwinshi, si ubwiza.”
Me Bayingana avuga kandi ko hakiri kare, kubera ko bishoboka ko icyo cyemezo gishobora kuzajuririrwa, wenda bikemezwa ukundi, icyakora ngo n’iyo byakwemezwa bityo, ikizarebwaho ni ukureba ibimenyetso bizasuzumwa mu rubanza mbonezamubano rugomba kwemeza niba hari amakosa yakozwe atangirwa indishyi, bitandukanye no muri nshinjabyaha, aho urukiko ruba rugomba kwemeza ko ibyaha byakozwe.