Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Nyakanga 2022, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Bwana Gasana Stephen yatangije ku mugaragaro imirimo yo gukora indi mihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Nyagatare ireshya na Kilometero 6 na Metero 700.
Abatuye muri uyu Mujyi wa Nyagatare bazakoresha iyi mihanda, bavuga ko izabafasha mu koroshya ingendo zabo, kandi bakaba banayitezeho kuzagaragaza isura nziza y’uyu Mujyi uri mu yunganira Umujyi wa Kigali.
Uwitwa Harerimana Dominique usanzwe ukora akazi ko gutwara abantu n’ibintu byabo kuri moto, aba bazwi nk’abamotari yagize ati: “Ni iterambere kuri twebwe, iyi mihanda izatworohereza akazi kuko nk’iyo imvura yagwaga wasangaga imihanda yangiritse, tugahura n’ubunyereri ukaba wanatura hasi umugenzi.”
Yakomeje avuga ko uretse n’imvura, ku zuba nabwo wasangaga ivumbi ari ryinshi, aho asanga iyi mihanda izanabafasha ku kuramba kw’ibinyabiziga byabo, kuko bazajya bagenda mu mihanda myiza ikoze ya kaburimbo.
Undi witwa witwa Gasana Joshua utuye mu Mujyi wa Nyagatare, yavuze ko bizafasha mu iterambere ry’Akarere n’ubwiyongere bw’abaturage.
Yagize ati:”Imihanda itaraza muri uyu Mujyi ntabwo hari iterambere nk’irihari ubu. Ibi bikorwaremezo rero bituma hanaba ubwiyongere bw’abaturage, haba abaza kuhubaka, kuhacururiza kubera iterambere n’ubwiza bw’uyu Mujyi.”
Yakomeje avuga ko uko umujyi utera imbere bituma abaturage bawukunda, anavuga ko n’agaciro kaho karimo kwiyongera, anavuga ko n’abamburwaga bitazongera kuko nibubaka imihanda bazanashyiraho amatara, bityo abajura ntibabone aho bihisha ngo batege abaturage bigendera.
Ni mu gihe Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Bwana Gasana Steven yavuze ko iki gikorwa gikubiyemo ibintu byinshi.
Meya Gasana ati:” Iki gikorwa gikubiyemo ibintu byinshi hrimo amajyambere, abaturiye iyi mihanda bakora ubucuruzi bizatuma ubucuruzi bwabo bugenda, abari bahafite ibibanza baturubaka bazabyubaka kuko noneho hazaba hagendeka neza, uwari usanzwe ahatuye nawe agende neza, ndetse yewe hazabamo gutanga akazi ku baturage, kuko ari bo bazakora imirimo yo kubaka iyi mihanda.”
Yakomeje avuga ko ari inyungu ku baturage kuko bizatuma bisanzura, gusa abasaba kubibungabunga mu gihe bizaba byuzuye bamaze kubishyikirizwa, anaboneraho gusaba ababa bafite ibibazo mu miryango yabo bagomba guhabwa ingurane kubikemura vuba kugira ngo bitazabangamira imirimo y’iryo korwa, dore ko aho batangiye gukora yemeje ko bamaze guha abaturage ingurane ijana ku ijana, aboneraho gusaba abakora iyi mihanda kuzakorana neza n’abaturage kugira ngo izarangire mu gihe cyagenwe.
Iyi mihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Nyagatare ifite uburebure bwa Kilometero 6.7, biteganijwe ko imirimo yo kuyubaka izamara amezi 12, ikazazura itwaye 5,605,988,768 FRW, ni mu gihe kandi ije yiyongera ku yindi yarangiye ireshya na Kilometero 18.2, yubatswe muri gahunda y’Umushinga wo guteza imbere imijyi wa RUDPII uterwa inkunga na Banki y’isi.
Andi mafoto yaranze iki gikorwa: