Skol Brewery Ltd yavuguruye amasezerano na Rayon Sports afite agaciro karenga miliyari

Ku wa Gatanu tariki 8 Nyakanga 2022, Rayon Sports yavuguruye amasezerano ifitanye n’umuterankunga wayo mukuru, Skol Brewery Ltd, afite agaciro ka Miliyari irenga y’amafaranga y’u Rwanda, aho azayifasha mu mishinga itandukanye irimo n’ikipe y’Abagore.

Ni umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cy’uruganda rwa Skol mu Nzove, ahanari ikibuga iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo, witabirwa na Perezida wa Rayon Sport, Bwana Uwayezu Jean Fidèle, Umuyobozi wa Skol Bwana Ivan Wulffaert, Umutoza mushya wa Rayon Sport, Haringingo Francis, itangazamakuru ndetse na bamwe mu bakunzi ba Rayon sports.

Mu ijambo rye Perezida wa Rayon Sports, Jean Fidele Uwayezu yavuze ko umubano Rayon Sports ifitanye na Skol ari mwiza cyane ndetse ari nayo mpamvu impande zombi ziyemeje kongera amasezerano y’imikoranire y’imyaka itatu iri imbere.

Yagize ati: ”Skol ni abavandimwe beza tumaranye igihe kirekire, uyu munsi ni amateka kuko Rayon Sports na Skol twongereye amasezerano y’imikoranire y’imyaka 3 iri imbere kandi ikazaba ari imyaka y’umusaruro mwiza n’ibyishimo ku bakunzi n’abafana ba Rayon Sports.“

Uyu muyobozi kandi yanahishuye ko Rayon Sports igiye gushinga ikipe y’Abagore ndetse ikongerera imbaraga irerero(academy) ryayo.

Ati: ”Muri uku kwezi Rayon Sports izashinga ikipe y’Abagore, izaba ari ikipe ikomeye ihatanira ibikombe haba imbere mu gihugu no hanze y’igihugu, ntabwo ari ibyo gusa kuko tugiye kongerera imbaraga n’ubushobozi academy yacu ku buryo igira uruhare rukomeye mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.“

Ni mu gihe Umuyobozi Mukuru w’uruganda rwa Skol Brewery Ltd, Bwana Ivan Wulffaert, we yavuze ko kongera amasezerano y’imikoranire na Rayon Sports bigamije kubaka ikipe ikomeye y’igihe kirambye, bitari iby’akanya gato.

Ati: ”Ni iby’agaciro gakomeye gukorana na Rayon Sports, turaharanira iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ni nayo mpamvu twemeranyije na Rayon Sports kongera amasezerano y’imyaka itatu iri imbere.”

Yakomeje agira ati: “Ikipe dushaka kubaka ntabwo ari iy’igihe gito, turashaka kubaka ikipe y’igihe kirambye kandi izanatanga umusaruro w’igihe kirambye ari nayo mpamvu tugomba gushingira ku bakiri bato ndetse tukanaha rubuga Abagore nabo bakigaragaza, ntabwo dushaka kugura Messi uzaduha igikombe mu mwaka umwe undi mwaka tugasubira hasi, oya.”

Rayon Sports yongereye amasezerano na Skol mu gihe amasezerano yari yarasinywe yari asigaje umwaka umwe kugira ngo arangire, aho bitaganijwe ko aya masezerano mashya azatangira kubahirizwa mu mwaka utaha wa 2023.

Biteganijwe ko aya masezerano afite agaciro karenga Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000,000 Frw) mu gihe cy’imyaka 3, ayo Rayon sports izahabwa nka ’cash’ ari Miliyoni 800 andi akazagenda mu bikoresho, ni mu gihe aya mafaranga azafasha Rayon Sports mu kubaka n’ikipe y’abagore ndetse no gukomeza guha ingufu irerero ryayo.

 

Andi mafoto yaranze uyu muhango:

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *