Abanyarwanda barenga 100 batahutse bavuye muri DR Congo

Ku wa Gatatu tariki 6 Nyakanga 2022, imiryango 35 y’abanyarwanda, yari impunzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo(DR Congo), yatahutse nyuma y’imyaka 28 ihunze.

Ni imiryango igizwe n’abantu 103, biganjemo abagore n’abana, yasubiye mu Rwanda ku bushake yakirwa na Minisiteri ishinzwe ubutabazi (MINEMA) n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi(UNHCR) mu Rwanda.

Abatahutse barimo abagore 23, abagabo 15 n’abana 65, aho bakiriwe mu kigo cyakira impunzi(Transit Centre) cya Kijote mu Karere ka Nyabihu, aho bazamara ibyumweru bigera kuri bibiri bahabwa inyigisho z’imbonezamubano n’ibindi, mbere yo gusubira mu miryango yabo, no mu muryango Nyarwanda muri rusange.

Musabyimana Innocent w’imyaka 40 waturutse mu gace ka Masisi mu burasirazuba bwa DR Congo yagize ati: “Nabaye muri Kongo mu myaka 28 ishize, ariko byari ubuzima bubi kuko twari impunzi, nta biryo dufite.”

Kimwe na bagenzi be batahukanye, Musabyimana yakomeje avuga ko kuva kera bagiye babwirwa ibinyoma ku Rwanda, aho babwirwaga ko nta mutekano rufite, gusa ngo ibi bitandukanye n’ibyo yasanze kuko bakiriwe neza n’abayobozi kandi nta kibazo bafite.

Ku ruhande rwa Uwase Immaculee, umubyeyi w’abana batatu bavukiye mu buhungiro, kuza mu gihugu cye yari abitegereje igihe kinini, dore ko ngo mu myaka bamaze muri Kongo, nta mahoro bigeze bamenya, kuko ari ahantu umuntu ahora atinya kwicwa kandi ntibigeze bumva bari iwabo.

Ni mu gihe kandi abatahutse bashishikarije inshuti, abagize imiryango ndetse n’abandi banyarwanda bagumye muri DR Congo gutaha.

Abayobozi bavuze ko abatahutse bazamara igihe mu kigo cyambukiranya abantu, aho bazamenyeshwa amakuru yihariye muri sosiyete y’u Rwanda.

Umuhuzabikorwa w’Umushinga witwa Single Project Unit muri MINEMA, Ingabire Veneranda yavuze ko abatahutse bagiye kwigishwa inyigisho mbonezamubano, maze bahabwe inkunga y’ibikenerwa bizabafasha mu gutangira ubuzima bushya.

Yagize ati: “Mu byumweru bibiri biri imbere, aba batahutse mu Rwanda bazigishwa uburere mboneragihugu n’ibindi. Naho mbere yo kuva muri iki kigo, bazahabwa inkunga, harimo ibiribwa mu gihe cy’amezi atatu n’amafaranga angina n’amadorari 250 ku muntu mukuru na 150 ku mwana. Bazigishwa kandi kuyakoresha neza mu mishinga ibyara inyungu.”

Yakomeje avuga ko uretse ibyo, aba batahutse bazanishyurirwa ubwisungane mu kwivuza(Mutuelle de Sante) umwaka wose, banahabwe indangamuntu kuko ari abanyarwanda.

Umuyobozi w’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) mu Ntara y’Iburengerazuba, Francis Okagu, yavuze ko gutahuka ku bushake kw’abanyarwanda bigaragaza ko igihugu gifite amahoro, kandi ibi ngo bishimisha uyu muryango ahagarariye.

Yagize ati: “Nta kintu gishimisha UNHCR kuruta igihe impunzi imaze imyaka myinshi iba mu kindi gihugu igarutse mu gihugu cyayo, ni inkuru nziza kuri twe. Iki gihugu gifite umutekano kubera ko UNHCR idashishikariza cyangwa ngo yorohereze impunzi iyo ari yo yose gutaha.”

Kugeza ubu urebye mu mezi atandatu ashize, abanyarwanda 856 batahutse banyuze muri iki kigo cya Kijote, mu gihe iki kigo kimaze kunyurwamo n’abantu bagera ku 15,643 batahutse mu myaka itanu ishize.

 

Andi mafoto:

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *