Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira shampiyona nyafurika y’umukino wa Taekwondo(African Taekwondo Championship),biteganijwe ko abantu 578 baturutse mu bihugu 40 aribo bazitabira iri rushanwa, mu gihe ikipe y’igihugu y’u Rwanda nayo ikomeje imyiteguro.
Ni imikino itaganijwe kubera muri BK Arena guhera tariki 13 kugera ku ya 17 Nyakanga 2022, aho rizaba mu byiciro bibiri aribyo kwiyerekana(Poomsae) ndetse no kurwana(Kyorugi); rikazaba riba ku nshuro yaryo ya 13, mu gihe u Rwanda rugiye kuryakira ku nshuro yarwo ya mbere.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru avuga aho imyiteguro igeze, Umuyobozi w’iri rushanwa unashinzwe gahunda zose zijyanye no kuritegura, Bwana Bagabo Placide, yavuze ko kugeza ubu imyiteguro imeze neza, intego bihaye bayigezeho, kandi yizeye ko rizagenda neza.
Yagize ati:”Twari twarihaye intego ko nibura iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu 40, kandi kwiyandikisha byarangiye ibyo bihugu byiyandikishije. Dutegereje abantu bagera kuri 578 barimo abakinnyi, abatoza, abasifuzi n’abayobozi baturutse muri ibyo bihugu. Aho imyiteguro kugeza ubu igeze nko kuri 75% kuko irushanwa nyir’izina ritaragera; urebye ibintu byose biri mu murongo mwiza.”
Bwana Bagabo yakomeje avuga ko uretse iri rushanwa, muri icyo gihe u Rwandaruzanakira inama y’abayozi ku rwego rw’Afurika muri Taekwondo, aho barimo gufatanya na imyiteguro na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, Rwanda Mountain Tea, BK Arena na Ambasade ya Koreya y’Epfo mu Rwanda, dore ko isanzwe ari umufatanyabikorwa banafatanya gutegura irushanwa ngarukamwaka rizwi nka Korean Ambassador cup; asoza avuga ko kwinjira kuri iyi mikino ari ubuntu, asaba abanyarwanda n’abaturarwanda kuzaza kuba inyuma y’ikipe ihagarariye u Rwanda.
U Rwanda rwiteguye gute iri rushanwa?
Mu gushaka kumenya uko u Rwanda rwiteguye iri rushanwa, Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Taekwondo, Umunyakoreya y’epfo, Jeong Ji-Man Ntwali yavuze ko hari ibibura mu myiteguro, nk’aho abakinnyi badafite aho bakorera imyitozo hisanzuye, n’aho bakorera imyitozo igorora umubiri(Gym), anavuga ko kuri ubu afite abakinnyi 41 azatoranyamo 32 bazahagararira u Rwanda.
Ni mu gihe Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda, Bwana Mbonigaba Boniface we yavuze ko bizeye ko ikipe ihagarariye u Rwanda yiteguye neza, kand ko hari icyizere cyo kuzegukana imidari.
Bwana Mbonigaba ati:”Uruhare rwacu nk’igihugu cy’u Rwanda ruba rugomba kugaragara ntidutahire kwakira gusa, ahubwo tugaragaze ubushobozi dufite mu guhiganwa no kubona intsinzi. Ibyo rero nka federasiyo twabishyize imbere, twashatse uko dukora iyo bwabaga ngo tugaragaze ko hari icyo abanyarwanda bashoboye mu mikino.”
Yakomeje avuga ko bafite abakinnyi bafite ubunararibonye batoranyije bafatanyije n’abatoza, aho hari abakinnyi batanu mu cyiciro cy’imyiyerekano(Poomsae) basanzwe bitabira amarushanwa mpuzamahanga, ndetse n’abandi bo mu mirwano(Kyorugi) baba mu bahungu no mu bakobwa, bashobora kwegukana imidari harimo n’iya zahabu; mu gihe abagiye kwitabira bwa mbere nabo barimo kuganirizwa kugira ngo bazinjire mu irushanwa bashaka intsinzi.
Ni mu gihe iri rushanwa rifite umwihariko kuko ari ubwa mbere ryakiriwe na federasiyo ikiri ntoya kurusha izindi muri federasiyo z’umukino wa Taekwondo muri Afurika, ndetse bikaba ari ubwa mbere rigiye kwitabirwa n’abantu benshi, dore ko ubwo riheruka i Dakar muri Senegal ryitabiriwe n’ibihugu 32 n’abantu 500, ni mu gihe kandi rizanitabirwa n’impunzi zizaturuka mu gihugu cya Kenya.
Andi mafoto yaranze ikiganiro n’abanyamakuru:
