Niragire Natale yaburiwe irengero nyuma y‘iminsi mike ageze mu Rwanda avuye kwiga mu Bushinwa aho yari amaze imyaka 4 nk’uko bitangazwa n‘umubyeyi we Niyonsaba.
Uyu mukobwa uri mu kigero cy’imyaka 27, ababyeyi be bavuga ko bamaze ukwezi n‘iminsi 10 bamushakisha ariko bakaba batazi aho aherereye, aho ngo bamubuze tariki 8 Mata 2022, ubwo yari yagiye ku biro bishinzwe abinjira n‘abasohoka gushaka urwandiko rw‘abajya mu mahanga “passport“ rusimbura urwari rwararangiye.
Umubyeyi we akomeza avuga ko bamutegereje kugeza amasaha y‘ijoro ageze babona burije umwana wabo adatashye.
Yagize ati:
“Natale twaramutegereje turamubura yari yagiye mu ma saa mbiri z‘igitondo kuko ngo yari afite ubutumwa bwa telephone buturutse ku biro bishinzwe abinjira n‘abasohoka bwavugaga ko agomba kujya kwifotoza no gutanga ibikumwe bigenewe passport nshya, twaramutegereje turaheba yewe n’ubu turacyategereje.”
Uyu mubyeyi mu gahinda kenshi yavuze ko ngo umwana we mu mwaka wa 2020 yigeze kugirana ikibazo n’umuyobozi wa Diaspora nyarwanda mu Bushinwa, Bwana Cedric Kalinda, ariko ngo ntabwo byamaze igihe kinini kuko hari no mu gihe cya Covid-19, aho yashakaga uburyo bwo kumufasha ngo atahe.
Abajijwe niba bo nk‘umuryango hari inzego bamenyesheje ibura ry‘umwana wabo, uyu mubyeyi yavuze ko bagerageje kubimenyesha inzego zibishinzwe, ariko ngo kugeza n’ubu baracyategereje, avuga ko RIB ibizi ndetse na Polisi ibizi yewe ko babimenyesheje n’inzego za leta zirimo Umurenge n‘Akarere.
Ni mu gihe hari amakuru umusarenews.com yamenye, avuga ko Niragire Natale aho yigaga mu Bushinwa muri kaminuza ya Nanchang Hangkong University, yari akuriye abanyeshuri b’abanyarwanda bahigaga ndetse ko yagiye akorana nabo inama kenshi z‘ukuntu bakwirwanaho mu kubaho mu gihe ubuzima butari buboroheye mu Bushinwa mu gihe cya Covid 19, kuko batashoboraga kubona uko bataha.
Umwe mu banyarwanda biga muri iyo Kaminuza utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara, yahamije ko Natale yigeze kugirana ikibazo n‘umuyobozi wa Diaspora nyarwanda y‘abanyeshuri biga mu Bushinwa aho ngo batumvikanaga ku gukoresha amafaranga bari barakusanyije yari agenewe koherezwa mu Rwanda ngo afashe cyane cyane imiryango itishoboye mu gihe cya Covid-19, ndetse ngo hari hakusanyijwe agera kuri miliyoni eshatu (3) z‘amanyarwanda yagombaga koherezwa mu Rwanda binyuze muri ambassade y‘u Rwanda mu Bushinwa.
Uyu munyeshuri yaduhamirijeko byari ibintu byose Natale yari yagizemo uruhare rufatika kuko n’igitekerezo cyo kohereza amafaranga mu Rwanda cyari icye, gusa ngo Umuyobozi wa Diaspora ntiyishimiye uburyo hari inama zakorwaga atamenyeshejwe kandi ko ngo amafaranga ajya gukusanywa atari yabibwiwe, byatumye atangiza igisa no kugonganisha Nathale ndetse n‘abayobozi ba Ambassade y‘u Rwanda mu Bushinwa.
Ibi ngo byaje gufata indi ntera ubwo Natale yabonaga ibaruwa imutumira muri Ambassade y’u Rwanda i Beijing, ngo ajye kuganira na Ambasaderi James Kimonyo, amakuru akavuga ko yageze kuri Ambasade agasanga ubwari ubutumire bujemo ibindi, ngo kuko hari amakuru amushinja ko akomeje kugumura abanyarwanda batuye mu Bushinwa binyuze mu kubangisha ubuyobozi buriho bwa Diaspora ndetse n’ubw’ u Rwanda.
Amakuru avuga kandi ko ngo Natale yageze ubwo asaba guhura na Ambasaderi akamusobanurira uko abyumva ndetse akagira icyo abivugaho ariko ngo arinda asubira yo ntawe bahuye, bigera ubwo ngo yatangiye kujya yikeka abanyarwanda bahatuye, dore ko bamwe mu banyeshuri biganaga batangiye kumutera ubwoba ko ngo nagera mu Rwanda azafatwa agafungwa, nyamara ngo Natale ntiyigeze abiha agaciro kuko yahise anamenyesha inzego z’umutekano z’aho aba ndetse abimenyesha n’ikigo ko hari abanyeshuri babanyarwanda bamuteraga ubwoba bakaza bagakomanga ku nzu ye mu masaha y’ijoro ndetse n‘ibindi.
Umusarenews.com igihe twateguraga iyi nkuru ubwo twasanga umubyeyi wa Natale ku cyicaro cya RIB ku Kimihurura, yasaga n‘uwataye umutwe ngo kuko ngo amaze guta icyizere cy‘uko umwana we azaboneka, ngo gusa inzego z’umutekano zirimo kumushakisha.
Ku murongo wa telephone, twashatse kumenya icyo Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry abivugaho, atubwira ko ayo makuru bayazi kandi ko bakomeje kumushakisha, aho ngo atari Natale Rwamihigo wenyine, kuko bakiriye n’abandi imiryango yabo ivuga ko babuze, na cyane ko ibibazo nk‘ibi bakunze kubyakira, ariko ko akenshi abantu babura bakagera igihe bakaboneka kandi ari bazima, n’ubwo ngo hari igihe bitwara igihe bitewe n’uko abantu batanga amakuru bityo amakuru yatanzwe akaba ariyo agenderwaho mu gushakisha abo bantu.
Umusarenews.com uzakomeza gukurikirana iby’iyi nkuru.