Nyuma y’imyaka ibiri bagiranye urukundo rufite amateka yihariye, umuhanzi w’icyamamare ku rwego rw’Isi, Taylor Swift, n’umukinnyi ukomeye wa “American Football”, Travis Kelce, bamaze gutangaza ko bagiye kurushinga, nyuma y’uko uyu musore amwambitse impeta y’urukundo.
Ibi byabaye ku wa 26 Kanama 2025, ubwo bombi banyuzaga kuri konti zabo za Instagram amafoto y’ubukwe bwabo bwerekana uko byari byifashe mu birori byabereye ahantu hitaruye mu busitani, bikaba byari byuzuyemo akanyamuneza n’inshuti za hafi. Muri ayo mafoto, bagaragaye bashyizeho amagambo asekeje agira ati: “Umwarimu w’icyongereza n’umwarimu w’imyitozo ngororamubiri baritegura kurushinga.”
Urukundo rwa Swift na Kelce rwatangiye kumenyekana mu 2023, ubwo uyu muhanzi yahamagariraga abakunzi be album nshya “The Life of a Showgirl” kuri Podcast ya “New Heights” itegurwa na Kelce n’umuvandimwe we. Ni muri iyo gahunda aho bwa mbere bagaragaranye mu buryo bwemewe.
Kelce yigeze gutangaza ko yabonye Taylor bwa mbere ubwo yari mu gitaramo i Kansas City, aho ikipe ye isanzwe ikinira, agerageza kumugezaho nimero ye ya telefone ariko ntibimuhire. Nyuma yaho, inshuti ze ndetse n’abo mu muryango wa Swift ni bo bamufashije kumenyana n’uyu muhanzi, urukundo rwabo rutangira rutyo.
Taylor Swift, ufite imyaka 35, azwi nk’umwe mu bahanzi batunze agatubutse ku Isi, kuko umutungo we ubarirwa hejuru ya miliyari 1.6$.




