Ihuriro ry’imiryango Nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA, guteza imbere ubuzima (Rwanda NGOs Forum on HIV and Health Promotion), yatangaje ubushakashatsi yakoreye mu Turere twa Bugesera na Ruhango ku ndwara zititaweho zirimo Bilharzia (Belariziyoze) n’inzoka zo mu nda; basaba abo bireba bose kubigira ibyabo zigacika burundu muri utu Turere bitarenze umwaka wa 2027.
Ni ubushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025, bukaba bwarakozwe na Rwanda NGOs Forum ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC), batewe inkunga na The End Fund; bukorerwa mu Midugudu 40 (ni ukuvuga 20 yo muri Bugesera na 20 yo muri Ruhango).
Intego nyamukuru z’ubu bushakashatsi zari: gusuzuma ibikorwaremezo by’amazi, isuku n’isukura; kumenya abaturage bafite ibyago byinshi byo kwandura izo ndwara bitewe no kutagira ibibafasha mu kubona amazi isuku n’isukura, imyumvire y’abaturage bigendanye n’umuco wabo ndetse n’imibereho ishingiye ku bukungu byatuma batagira uruhare mu guteza imbere gahunda z’isuku, hamwe no kureba ibyakorwa ngo indwara ziterwa n’umwanda nka Belariziyoze n’inzoka zo mu nda zigabanuke.

Mu ngo 1011 zakorewemo ubu bushakashatsi bwari bugamije kureba uko ibikorwaremezo by’amazi, isuku n’isukura mu baturage ndetse no guhindura imyumvire ku kugira isuku; byagaragaye ko Akarere ka Ruhango kitabiriye ku kigero cya 51.2%, Bugesera bitabira ku kigero cya 48.8%; aho abagore bari 63.3% naho abagabo bakaba 36.7%.
Muri ubu bushakatsi, ingo nyinshi zagaragaje ko amazi zikoresha ari ayo bavoma mu biyaga n’imigezi ku kigero cya 39.9%, aho Akarere ka Bugesera kagaragaje umubare munini wabo ku kigero cya 64.5%, naho Ruhango ikaba iri kuri 16.4%.
Impamvu nyamukuru yo kudasukura amazi yo kunywa, abagaragaje ko biterwa no kutagira ubushobozi bwo kugura imiti yo kuyasukura, kimwe no kugura amakara n’inkwi byo kuyateka bangana na 52.9%; ni mu gihe ingo zibasha guteka amazi yo kunywa ari 85.8%, naho kubasha kugera ku mazi abagera kuri 41.1% bibafata hagati y’iminota 0 na 30, abagera kuri 30.7% bikabafata hagati y’iminota 31 n’isaha.

Ku bijyanye n’ubwiherero, ingo zagaragaje ko zibufite ku kigero cya 95.5%, kimwe cya kabiri cyabo bazi ko umusarani ukwiye kuba ufite nibura metero 6 z’ubujyakuzimu bangana na 50.2%, mu gihe ingo nyinshi zavuze ko zidafite amazi n’isabune yo gukaraba intoki zingana na 79.9%, ndetse inyinshi zigaragaramo isazi zitumuka ku kigero cya 71.5%; naho ingo 15.1% zigakoresha umwanda w’abantu (amazirantoki) nk’ifumbire, ziganje mu Karere ka Ruhango.
Hagiye gukorwa ubukangurambaga izi ndwara zizabe zacitse burundu bitarenze 2027.
Dr Eric Niyongira ushinzwe Porogaramu y’indwara zititabwaho (NTDs) muri Rwanda NGOs Forum, avuga ko bakoze ubu bushakashatsi kugira ngo begere abaturage barebe ibibazo bafite kuri izi ndwara, ndetse banafatanye kubikemura.
Avuga ku mbogamizi babonye, Dr Niyongira ati “Ahenshi twabonye ko hataragera ibikorwaremezo nk’uko bikwiriye cyane cyane amazi nk’izingiro rya byose, na cyane ko indwara zititaweho zigirana isano ya hano no kubura amazi kuko ziterwa n’isuku nke.”
Ikindi ngo basanze ari imbogamizi ni imyumvire y’abantu, kuko hari n’aho usanga amazi ariko kubera kudasobanukirwa akamaro ko kuyakoresha ngo birinde izo ndwara; anavuga ko ibisubizo bihari kuko yaba Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bahagurukiye gushyira hamwe ngo bakore ubukangurambaga ku mazi, isuku n’isukura.

Ni mu gihe Umuyobozi w’agateganyo w’Agashami gashinzwe kurwanya indwara zititaweho uko bikwiye mu Kigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC), Dr Nshimiyimana Ladislas avuga ko bahereye mu Turere twa Bugesera na Ruhango kuko bubahirije ibyo basabwaga, bityo ari ho bagiye guhera kurandura burundu Beraliziyoze n’inzoka zo mu nda; aho muri Ruhango bazibanda kuri Beraliziyoze, naho muri Bugesera bibande ku nzoka zo mu nda, bitarenze mu mwaka wa 2027, binagendana na gahunda y’Umuryango w’abibumbye yo mu 2030.
Yakomeje avuga ku cyo bagiye gukora, anagira ibyo asaba abaturage agira ati “Muri gahunda dufite harimo gushyiraho ibikorwaremezo, kwigisha no gufata ingamba zo kurwanya izi ndwara zititaweho. Umuturage agomba kuba umufatanyabikorwa muri gahunda zose zimukorerwa, no kureba niba zigera ku byo twifuza dufatanyihe nabo.”

Mu bipimo byakozwe mu mwaka ushize na RBC byagaragaje ko iyo upimye abaturage inzoka zo mu nda 41% uzibasangana, zikaba zigaragara cyane ku bakuru ku kigero cya 48%, mu gihe Akarere ka Rubavu kaza imbere mu kugira umubare munini w’abafite inzoka zo mu nda, naho umubare muto ukagaragara mu Karere ka Bugesera no mu Mujyi wa Kigali.
