Volleyball: Amakipe y’Igipolisi yandagaje ay’Igisirikare, Gisagara iratungurwa!

Kuva ku wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024, shampiyona ya Volleyball mu Rwanda 2024-2025 (FRVB Serie A 2024-2025) irakomeje hakinwa umunsi wa Kabiri, aho amakipe ya Police VC yihereranye aya APR VC haba mu bagabo n’abagore, mu gihe Gisagara VC yatunguwe na EAUR VC.

Mu mikino ibiri yari iteganyijwe kuri uwo munsi wa Gatanu w’icyumweru, yagombaga guhuza amakipe y’Igipolisi cy’u Rwanda (Police VC) ndetse n’ay’igisirikare (APR VC), yaje kurangira amakipe ya Police VC ariyo yegukanye itsinzi.

Mu mukino wabanje APR WVC niyo yegukanye iseti ya mbere ku manota 25 kuri 18 ya Police, iseti ya kabiri yegukanwa na Police WVC ku manota 25 kuri 22 ya APR WVC, iya gatatu yaje kwegukanwa na APR WVC ku manota 30 kuri 28, maze Police WVC yegukana iseti ya kane ku manota 25 kuri 20 ya APR WVC, mu gihe iseti ya kamarampaka yaje kwegukanwa na Police VC itsinze ikipe ya APR WVC ku manota 15 kuri 11; irangira ikipe ya Police WVC yegukanye intsinzi.

Mu mukino wakurikiyeho wahuje amakipe y’abagabo, ikipe ya Police VC yatsinze ikipe ya APR VC iyirusha bigaragara amaseti 3-0 (25-21, 25-17, 25-22).

Iyi mikino y’umunsi wa Kabiri yakomeje ku wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2024, aho mu bagore ikipe ya East Africa University Rwanda Women Volley Club (EAUR WVC) yatsinzwe n’Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA WVC) amaseti atatu kuri imwe (25-20, 25-20, 23-25 na 25-17), naho Kepler WVC itsinda Wisdom School Women Volley Club (WSD WVC) amaseti atatu ku busa (25-15,25-16, 25-19).

Mu bagabo ikipe ya REG VC yari yatsinzwe umukino w’umunsi wa mbere yatsinze Rwanda Polytechnic Ngoma College (RP Ngoma) amaseti atatu kuri imwe (25-13, 23-25, 25-16, 25-15), mu gihe EAUR VC yatunguye Gisagara VC yari yitwaye neza ku munsi wa mbere itsinda Kepler VC, iyitsinda amaseti atatu kuri imwe (26-24, 25-27, 25-22, 25-23).

Imikino y’umunsi wa kabiri wa shampiyona ya Volleyball mu Rwanda (FRVB Serie A 2024-2025), yasojwe kuri iki Cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024, aho mu bagore APR WVC yatsinze  RP Huye WVC amaseti atatu ku busa (25-13, 25-09 na 25-12), Police WVC itsinda Ruhango WVC amaseti atatu kuri imwe (25-11, 25-16, 18-25 na 25-16); mu gihe mu bagabo hari hateganijwe umukino umwe rukumbi aho Kigali Volleyball Club (KVC) ifite abakinnyi bakiri bato ariko batanga icyizere batsinzwe na Kepler VC amaseti atatu kuri imwe (25-23, 16-25, 13-25 na 17-25).

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *