Kaboy yahaye Rayon Sports WFC Igikombe cy’Amahoro cya 2024

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Mata 2024, kuri Kigali Pelé Stadium; Ikipe ya Rayon Sports y’Abagore yegukanye Igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya mbere, ni nyuma yo kunyagira Indahangarwa ibitego 4-0 byose bya Mukandayisenga Jeannine uzwi nka ’Kaboy’.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa Sita z’amanywa, uza kubonekamo ibitego bine bya Rayon Sports, birimo icya mbere cyinjijwe na Mukandayisenga Jeannine ’Kaboy’, ndetse n’icya kabiri yabonye nyuma y’iminota itatu gusa.

Kaboy wari wazonze abakobwa b’Indahangarwa yongeye kwiyerekana ku munota wa 53, atsinda igitego cya gatatu, aza no gushimangira ko ari umwe mu bakinnyi beza umupira w’abagore w’u Rwanda ufite, ubwo yatsindaga igitego cya kane ku munota wa 65.

Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma isezereye AS Kigali WFC yari yayitwaye iki gikombe mu mwaka ushize, ni mu gihe kandi iyi kipe yambara ubururu n’umweru yatwaye iki gikombe cyaje cyiyongera ku cya Shampiyona yegukanye mu ntangiriro z’uku kwezi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *