Kuva mu Cyumweru gitaha, Urukiko rw’i Buruseli mu Bubiligi, ruzatangira kuburanisha Pierre Basabose na Séraphin Twahirwa uzwi nka ‘Kihebe’, baregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni nyuma yo gutabwa muri yombi muri Nzeri 2000.
Basabose na Twahirwa bafatiwe mu Bubiligi biturutse ku mpapuro zo kubashakisha, zatanzwe n’u Rwanda, aho n’ubushinjacyaha bw’u Bubiriligi buvuga ko bwari bwaratangiye kubakoraho iperereza; mu gihe biteganijwe ko abatangabuhamya 40 baturutse mu Rwanda bazatanga ubuhamya muri uru rubanza, kuva tariki ya 9 Ukwakira kugeza mu ntangiriro z’Ukuboza 2023.
Pierre Basabose ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, yavutse mu 1947 mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, yahoze ari umusirikare ndetse akaba yari umushoferi wa Elie Sagatwa, muramu w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana, akaba n’umunyamabanga wihariye wa Habyarimana.
Nyuma yo gusezererwa mu ngabo yatangiye ubucuruzi bwo kuvunja amafaranga (Forex Bureau), akaba yari umwe mu ba hafi b’umuryango wa Perezida Habyarimana, ndetse mu myaka ya za 1980 na 1990, yabaye umukire kubera ibikorwa yakoraga byo kuvunja amafaranga mu Mujyi wa Kigali, byanatumye aba umunyamigabane wa kabiri wa RTLM (Radio na Televiziyo Libre des Milles Collines) yagize uruhare mu gushishikariza no kubiba urwango mu Banyawanda, ndetse inashishikariza abahutu gukora Jenoside.
Basabose yahunze ava mu Mujyi wa Kigali muri Mata 1994, ahungira mu Bubiligi anyuze mu cyahoze ari Zayire, ubu ni Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), anyura mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, Kazakhstan n’u Budage.
Ni mu gihe Séraphin Twahirwa, uzwi ku izina rya ‘Kihebe’, yavutse tariki 10 Ukuboza 1958 mu cyahoze ari Komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi; yari umuyobozi w’interahamwe mu Murenge wa Gikondo mu Mujyi wa Kigali, akaba mubyara wa Agathe Kanziga, umugore wa Habyarimana.
‘Kihebe’ wahoze ari umukozi wa Minisiteri y’imirimo ya Leta, nyuma ya Jenoside yahungiye mu cyahoze ari Zayire akomereza mu Bubiligi anyuze muri Uganda, aho kugeza ubu atari yahabwa ubwenegihugu bw’u Bubiligi.
Impamvu aba bombi bakekwaho icyaha cya Jenoside, ni ukubera ibikorwa byabo bya Politiki mbi n’ingengabitekerezo yagejeje Abanyarwanda kuri Jenoside, ndetse bagize uruhare mu guha intwaro no guhugura umutwe w’interahamwe, uruhare rwabo mu gutegura urutonde rw’Abatutsi bagomba kwicwa, no kubatoranya kuri za bariyeri zabaga zashyizwe hirya no hino mu gihugu; gusa ariko n’ubwo aba bagabo bombi bakurikiranyweho ibyaha bimwe, kuri Séraphin Twahirwa ‘Kihebe’ hiyongeraho n’icyo gufata ku ngufu.
U Bubiligi ni cyo gihugu cya mbere hanze y’u Rwanda, cyahamije ibyaha abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho mu mwaka wa 2001 bwaburanishije abarimo Sr Marie Kizito, Sr Gertlde, Vincent Ntezimana, na Alphonse Higaniro bakatirwa imyaka iri hagati ya 12 na 20 y’igifungo.
Ni mu gihe mu 2005 iki gihugu cyaburanishije Ndashyikirwa Samuel wakatiwe imyaka 10 y’igifungo na Nzabonimana Etienne wakatiwe imyaka 12, mu gihe mu 2007 hakatiwe Major Ntuyahaga Bernard imyaka 20, mu 2009 Ephrem Nkezabera akatirwa imyaka 30, naho 2019 u Bubiligi bwaburanishije Fabien Neretse akatirwa gufungwa imyaka 25.