Abagore bo mu Karere ka Gatsibo barakangurirwa kugana ibigo by’imari

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana yakanguriye abagore kugana ibigo by’imari kugira ngo bibafashe kubona inguzanyo mu rwego rwo kwihutisha iterambere mu muryango.

Ibi yabigarutseho ku wa Gatandatu taliki ya 15 Ukwakira 2022, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mucyaro wari ufite insanganyamatsiko igira iti: ‘Iterambere ry’Umugore wo mucyaro, inking y’ubukungu bw’Igihugu’.

Uyu munsi wizihirijwe mu mirenge yose 14 igize Akarere ka Gatsibo aho ku rwego rw’Akarere wizihirijwe mu murenge wa Ngarama mu Kagari ka Kigasha ku ishuri ryisumbuye rya Bushyanguhe.

Bayihorere Anasitaziya wo mu Kagari ka Bugamba na Kikabahenda Alvera wo mu Kagari ka Kigasha mu Murenge wa Ngarama bashimiye Umukuru w’Igihugu wabagabiye inka bakaba bagiye kunywa amata, kubona ifumbire n’irindi terambere rituruka ku bworozi bw’inka.

Bati:

‘’ Turashimira Umukuru w’Igihugu watugabiye inka ubu iterambere ryacu rigiye kwihuta kubera kubona amata n’ifumbire tuzahabwa n’inka tworojwe’’.

Ingabire Chantal, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore wungirije ku rwego rw’Igihugu, yashimiye Leta y’ubumwe yasubije umugore ijambo ubu akaba agira uruhare mu iterambere ry’umuryango n’Igihugu binyuze mu kwishyira hamwe mu matsinda, kugana amabanki ndetse n’uruhare rw’umugore mu gukemura amakimbirane mu miryango.

 

Ni mu gihe mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Guverineri CG Gasana Emmanuel yavuze ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango ari uburenganzira kandi Abanyarwanda bose bagomba kugira amahirwe angana, yongeraho ko umugore ari inkingi ya mwamba mu iterambere ry’umuryango; abakangurira kugana ibigo by’imari kugira ngo bihute mu iterambere.

Guverineri CG Gasana kandi yibukije abaturage ko umugore agira uruhare mu burere bw’abana, gutoza indangagaciro, ubumuntu, umutima w’urukundo no mu rugendo rw’iterambere ry’Igihugu, abasaba guharanira ihame ry’uburinganire, kuko iyo imiryango ibanye nabi, bigira ingaruka ku bana, bakava mu ishuri, bakajya mu buzererezi n’ibindi bibi, anabibutsa ko amakimbirane adindiza iterambere kandi ko Leta yifuza umuryango utekanye kandi ushoboye.
 

Mu bindi bikorwa byakozwe ku munsi wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mucyaro mu karere ka Gatsibo, hatewe ibiti by’imbuto ziribwa mu kigo cy’ishuri cya GS Bushyanguhe giherereye mu Murenge wa Ngarama, hatangwa ibigega bifata amazi n’ibiryamirwa ku miryango itishoboye, haremerwa imiryango 2 itishoboye yahawe inka, ndetse hanatangwa igishoro ku nkunga ya VUP yahawe itsinda riboha agaseke rigizwe n’abagore 14 aho bahawe ibihumbi 140 by’amafaranga y’u Rwanda.

 

 

Amwe mu yandi mafoto yaranze uyu munsi:

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *