Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Kanama 2023, Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yashyizeho abatoza b’agateganyo b’Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, barimo na Seninga Innocent.
Ibi ni ibyemerejwe mu nama y’iyi Komite, nyuma y’aho Umutoza mukuru w’Amavubi, Carlos Alos Ferrer asezeye ku mirimo ye, aho yabonye akandi kazi.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter, FERWAFA yatangaje ko abagiye kuba batoza iyi kipe by’agateganyo by’umwihariko ku mukino uzayihiza n’Ikipe y’igihugu ya Senegal mu gushaka itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika kizabera mu Côte d’Ivoire uyu mwaka wa 2023, Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko bazaba barangajwe imbere na Gerard Buschier wari usanzwe ari Umuyobozi wa Tekiniki muri iri shyiramwe, akazaba yungirijwe na Jimmy Mulisa wari usanzwe yungirije Carlos Ferrer, ndetse na Seninga Innocent wigeze kuba Umutoza wungirije mu Mavubi.
Biteganijwe ko umukino w’umunsi wa Gatandatu wo gushaka itike ya CAN 2023 hagati y’u Rwanda na Senegal, uzabera kuri Stade mpuzamahanga ya Huye tariki 09 Nzeli 2023, ni mu gihe uyu mukino ntacyo uzaba uvuze kuko Amavubi yamaze gutakaza amahirwe yo gukomeza gushaka itike.