Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahaye inshingano nshya, Commissioner General of Police(CGP) Dan Munyuza wahoze ayobora Polisi y’u Rwanda, inshingano nshya zo kuba Ambasaderi.
Ni umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 01 Kanama 2023, iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, aho mu myanzuro yashyizweho umukono na Minisitiri w’intebe, Dr Edouard Ngirente, harimo uvuga ko CG Dan Munyuza yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Misiri (Repubulika y’Abarabu ya Misiri).
CG Dan Munyuza yayoboye Polisi y’u Rwanda asimbuye CG Emmanuel Gasana, nyuma nawe muri Gashyantare uyu mwaka uyu mwaka wa 2023, asimburwa na CG Felix Namuhoranye.