Umunyarwenya w’Umunya-Cameroon uba muri Nigeria, Tembu Daniel, uzwi ku izina rya ‘237_towncryer’ (237 –Umurizi w’umujyi), avugwaho kuba yaratakaje ubushobozi bwo kubona cyangwa se kuba yarahumye, mu gihe cy’iminota 45 yose, nyuma yo kugerageza guca agahigo ko kurira amasaha 100.
Ku rubuga nkoranyambaga rwa ‘Instagram’, Tembu yagerageje guca agahigo k’Isi ko kurira amasaha 100 adahagaritse na rimwe, aho yatangiye iryo rushanwa ryo kurira (cry-marathon) tariki 09 Nyakanga 2023, ariko biza kuba ngombwa ko ahagarika iryo rushanwa nyuma y’amasaha atandatu gusa atangiye, kubera ibibazo yagize atari yiteguye.
Kubera kwihata gukomeza kurira mu masaha menshi adahagaritse, Tembu Daniel ngo yisanze yarwaye umutwe cyane, amaso arabyimba ndetse n’isura irabyimba muri rusange, ariko kimwe mu byamubayeho byari biteye ubwoba, ngo ni uko yahumye mu minota 45 yose, nk’uko byatangajwe na www.odditycentral.com.
N’ubwo byavuzwe ko yarimo agerageza guca agahigo k’Isi ko kurira amasaha menshi adahagaritse, abashinzwe ibijyanye na Guinness babinyujije kuri Twitter, bavuze ko ibyo ari ibihuha batigeze bakurikirana ibijyanye n’ako gahigo.
Bagize bati:
“Ku bijyanye na bimwe mu bihuha biherutse kuvugwa, ntitwigeze dukurikirana ibijyanye n’agahigo k’Isi ko kurira igihe kirekire.”
N’ubwo Tembu yananiwe kugera ku ntego yari yihaye, Tembu yatumye abantu benshi cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga bamutangarira, ndetse akorwaho inkuru n’ibinyamakuru mpuzamahanga bitandukanye.
Ni mu gihe n yuma y’uko Tembu Daniel (@237_towncryer) ashyize videwo ye ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, imugaragaza agerageza kurira amasaha 100 adahagaritse, hari bamwe mu bakoresha urwo rubuga bagize icyo bavuga.
Umwe ati:
“Nyuma y’ibi byamubayeho ntazongera kwifuza kurira ukundi.”
Mu gihe undi yagize ati:
“Iyo arangiza ayo masaha 100 yose arira, yari kuba yakoze umugezi.”
Tembu Daniel Ebere uzwi cyane nka Danny Green Fresh King cyangwa 237_Towncryer, ni umunyarwenya ukomoka muri Cameroon, akaba umunyamuziki ndetse n’umuganga.
Uyu mugabo w’imyaka 32 y’amavuko, yavutse tariki 01 Mutarama 1991 ahitwa Bamenda kuri Mbemi Mbengwi mu Majyaruguru y’Uburengerazuba Cameroon, aho se umubyara yitwa Tembu Christopher naho nyina akitwa Tembu Edwina.