Volleyball: Umutoza Paulo De Tarso yasezereye abakinnyi 10 mu Ikipe y’Igihugu yitegura Igikombe cya Afurika

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagabo muri Volleyball, Paulo De Tarso Milagress, yasezereye abakinnyi icumi bari mu mwiherero w’iyi kipe ikomeje kwitegura Imikino Nyafurika, iteganyijwe tariki 28 Kanama kugeza tariki 10 Nzeri 2023 i Cairo mu Misiri.

Aba bakinnyi basezerewe nyuma y’ibyumweru bitatu byari bishize Ikipe y’Igihugu igizwe n’abakinnyi 28 itangiye umwihererero wo kwitegura Imikino Nyafurika.

Umutoza Paulo De Tarso Milagress yasezereye abakinnyi barimo Tuyizere Baptiste, Shyaka Frank, Rwamuhizi Ngabo Romeo, Nshuti Jean Paul, Habanzitwari Fils, Munyamahoro Jean D’Amour, Ndayisaba Sylvestre, Mugisha Levis, Ntirushwa Étienne na Nzirimo Mandela; mu gihe biteganyijwe ko abandi bakinnyi bazakurwamo ubwo iminsi yo kwitabira irushanwa izaba yegera kuko hagomba gusigara 14.

Kugeza ubu abakinnyi basigaye mu mwiherero ni Ngaboyintwari Cedric, Mahoro Nsabimana Ivan, Ntanteteri Crispin, Gisubizo Merci, Kwizera Eric, Niyonshima Samuel, Ndahayo Dieu Est La, Niyonkuru Gloire Akumuntu Kavalo Patrick, Rwigema Simon, Manzi Sadru, Irakoze Alain, Muvala Ronald, Twagirayesu Emmy, Kanamugire Prince, Sibomana Placide ‘Madison’, Rukundo Bienvenu, Gatsinzi Venuste, ndetse na Dusenge Wicklif.

Biteganyijwe ko Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izerekeza mu Misiri iminsi itatu mbere y’uko irushanwa ritangira, ni mu gihe u Rwanda rwaherukaga kwitabira iri rushanwa mu mwaka wa 2021 ubwo rwari rwanaryakiriye, aho icyo gihe rwasoje ku mwanya wa gatandatu, igikombe cyegukanwa n’Ikipe y’Igihugu ya Misiri.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *