Inkuru y’iyimikwa ry’umutware w’Abakono ikomeje guteza impaka mu bantu nyuma y’uko Umuryango FPR Inkotanyi ushyize hanze itangazo ryamagana icyo gikorwa; mu gihe umwe mu bari batowe nk’umubitsi muri uyu muhango witwa Karasira Justin yamaze kuburirwa irengero.
Kwimika umutware w’abakono byabaye tariki 09 Nyakanga 2023; umuhango wabereye mu Karere ka Musanze, aho bivugwa ko wari witabiriwe n’abantu batandukanye, barimo n’abasanzwe bazwi muri politiki y’igihugu, abacuruzi n’abandi.
Icyari kigamijwe muri uyu muhango kwari ugushyiraho umuyobozi, ndetse byarakozwe himikwa ‘umutware’ witwa Kazoza Justin; uyu akaba asanzwe ari umucuruzi ufite n’ishoramari mu bijyanye n’amabuye y’agaciro.

Muri uyu muhango kandi hanatowe abandi bagize ubuyobozi bw’abakono, barimo n’uwitwa Karasira Justin watowe nk’umubitsi; uyu akaba azwi ubwo yigaga mu Buhinde, dore ko yari anashinzwe imibereho myiza (Social affairs coordinator) w’umuryango w’Abanyarwanda bigaga mu Buhinde icyo gihe yigagayo.
Nyuma y’iki gikorwa umwe mu bo mu Muryango wa Karasira Justin wari watowe nk’Umubitsi w’Abakono yadutangarije ko bamubuze ndetse banagerageje kubaza mu nzego zishinzwe umutekano ngo bamenye ko yaba wenda yarafashwe agafungwa; ariko aho bagiye hose baramubura.
Uyu urashatse ko amazina ye atangazwa kubera umutekano we yagize ati “Twaramubuze twagerageje kujya kuri RIB, kuri Polisi yewe na hamwe bafungira inzererezi; hose twarahebye, ubu keretse Imana yonyine niyo ishobora gutuma twongera kumubona ari muzima.”

Ni igikorwa cyamaganiwe kure na besnhi binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ndetse mu butumwa Umuryango FPR Inkotanyi wanyujije kuri Twitter ku gicamunsi cyo ku wa 18 Nyakanga 2023, wavuze ko ibyo birori by’iyimikwa ry’umutware w’Abakono bidakwiye.
FPR Inkotanyi yaboneyeho kwibutsa abanyamuryango bose ko n’ubwo hari intambwe nini imaze guterwa mu kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda, hakiri bikwiye gukosorwa byaba intandaro yo gusenya ibyagezeweho, banibutswa ko ari nshingano za buri wese kurwanya imitekerereze, imigirie n’imyitarire nk’iyo isubiza inyuma ibimaze kugerwaho mu kubumbatira ubumwe bw’Abenegihugu.
Nanone kandi basabwe gutunga agatoki icyo ari icyo cyose gishobora gukoma mu nkokora intambwe yatewe, kandi ko buri wese agomba kubazwa inshingano ze mu gihe habaye ikibi, ntacyamagane ngo yitandukanye na cyo; Umuryango FPR Inkotanyi usoza usaba gukomeza gusigasira ubumwe no guha urubyiruko ikizere cy’ejo hazaza, mu Gihugu Abanyarwanda babanyemo neza.
Ni mu gihe kandi hari amakuru avuga ko hari abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye barimo Visi Perezida wa Sena, Hon Nyirasafari Esperance, Umukozi wa RAB Sitasiyo ya Musanze, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe impapuro mpamo z’ubutaka mu Majyaruguru, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Andrew Rucyahana Mpuhwe ndetse n’uwahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney; bitabiriye ibirori by’iyimikwa ry’Umutware w’Abakono batarimo kugaragara mu mirimo yabo nyuma y’uko batumijwe ngo bitabe inzego zishinzwe umutekano.
