Nyuma yo kwica kw’Ababikira bane b’Abakalikuta barimo babiri b’abanyarwandakazi, Umushumba wa Kiliziya gatolika ku Isi, Papa Francis, yashimye ubutwari bwabaranze ubwo bicirwaga muri Yemen tariki 4 Werurwe 2016, ashyiraho Komisiyo ishinzwe kureba ko bashyirwa mu rwego rw’Abatagatifu.
Ni Ababikira barimo Abanyarwandakazi babiri aribo Sr Reginette Nzamukunda uvuka muri Paruwasi ya Janja Diyosezi ya Ruhengeri na Sr Marguerite Mukashema uvuka muri Diyosezi ya Kabgayi, bicanwe na bagenzi babo barimo Umunyakenyakazi n’Umuhindekazi, ndetse n’abaturage 12.
Aba babikira bishwe ubwo bagabwagaho igitero bari mu kigo cyita ku bageze muza bukuru cy’ahitwa Aden muri Yemen, aho bakoraga umwuga w’ubuvuzi nk’abaforomokazi bita ku bageze muza bukuru 80 babaga muri icyo kigo.
Abo bicanyi binjiye muri icyo kigo mu gihe cyo gufata amafunguro ya mu gitondo, babeshya abakirinda ko baje gusura umubyeyi wabo uhaba, bakimara kubemerera kwinjira, ngo bagiye muri buri cyumba bakarobanuramo abo bica, babazirikira amaboko inyuma babasohora hanze babarasa urufaya rw’amasasu mu mutwe.
Nyuma y’ubwo bwicanyi, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis, yamaganye ubwo bwicanyi, avuga ko ibyo ari ibikorwa bya sekibi, ari nabyo byatumye ku wa Gatandatu tariki 08 Nyakanga 2023 ashyiraho Komisiyo yiga uburyo bashyirwa mu Batagatifu.
Mu buzima bwabo Babikira, ngo bari bazi neza ko igihe cyose bashobora kwicwa, kubera ko agace bari baherereyemo ka Aden kari mu gice cy’Amajyepfo ya Yemen, kari karigaruriwe n’Umutwe wa Al-Qaïda aho wari umaze igihe kirekire; aho ngo bakabaye barasubiye mu bihugu byabo kubera uwo mutekano muke, ariko banga gusiga imbabare babanaga na zo, impamvu imwe mu zigenderwaho ngo babe bagirwa Abatagatifu nk’abantu baranzwe n’ubutwari bwo gukunda Imana no kuyiha ubuzima bwabo, nk’uko babisezeranye ubwo bihaga Imana.