Paris: Hategekimana Philippe ‘Biguma’ ushinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi yakatiwe

Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris (Court d’assise de Paris) rwakatiye Hategekimana Philippe ‘Biguma’ igihano cy’igifungo cya burundu, ni nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Ni nyuma amasaha menshi uru Rukiko rwamaze rwiherereye rwiga ku birego Ubushinjacyaha bwamureze, buvuga ko we bwite yagize uruhare mu kwica Abatutsi mu bice bitandukanye ndetse akaba yaranagiye mu gaco kashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside, akaba yanashinjwaga ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu.

Me Richard Gisagara uri mu bunganiye abarega yabwiye Igihe ko Biguma yahamijwe icyaha cya Jenoside, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, urukiko rugaragaza ko atigeze agaragaza ko ababajwe n’ibyabaye mu Rwanda, ndetse ko mu rubanza rwe yitwaye nk’aho bitamureba.

Ikindi kandi urukiko rwagaragaje, ni uko kuba yaragiye yita abatangabuhamya ababeshyi na yo ari indi mpamvu yashingiweho, gusa ariko bikaba biteganyijwe ko bitarenze iminsi itatu, ari bwo uru rukiko rwa rubanda ruzatanga umwanzuro urambuye ugaragaza impamvu zose zashingiweho ahanishwa igihano cya burundu.

Mbere y’uko inteko iburanisha ijya kwiherera ngo ifate umwanzuro, Umucamanza yabanje kubaza Hategekimana Philippe niba nta kintu yabwira urukiko; mu magambo nyuma y’uko ubushize mu rubanza yari yanze kugira icyo atangaza; aravuga ati:

 

“Mbafitiye icyizere ba nyakubahwa bacamanza, nzi neza ko muza kumva impamvu yacu mubikuye ku mutima.”

Hategekimana Philippe uzwi ku izina rya Biguma yatangiye kuburana kuwa 10 Gicurasi 2023, mu rubanza urukiko rwamaze ibyumweru birindwi rutega amatwi abatangabuhamya batandukanye berekana uruhare yagize mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi ku misozi ya Nyamure, Nyabubare, ISAR-SONGA n’ahandi mu Karere ka Nyanza; aho bagaragaje ko hari aho yagiye ategeka abajandarume kwica Abatutsi mu bice bitandukanye abandi bamushinja ko na we ubwe hari abantu yiyiciye, barimo uwari Burugumesitiri wa Komine Ntyazo witwa Nyagasaza Narcisse, aho hari na bane bahurije ku kuba ubwo yajyaga ku musozi wa Nyamure yarashe umugore wari uri kubyara.

Kuwa 23 Gicurasi 2023 Jean Baptiste Muhirwa watanze ubuhamya hifashishijwe iyakure [Video Conference] yavuze ko Biguma yasabye intwaro, avuga ko i Nyanza hari abantu benshi bo kurwanya inyenzi, Augustin Ndindiliyimana wari mu buyobozi bw’Abajandarume ku rwego rw’igihugu amusubiza ko ibyo nta kibazo kirimo kuko intwaro zihari.

Hategekimana yageze mu Bufaransa mu 1999, yaka ibyangombwa by’ubuhunzi ku mwirondoro utari wo, yiyita Philippe Manier ahita aba ushinzwe umutekano kuri Kaminuza y’i Rennes, ndetse mu mwaka wa 2005 ahabwa ubwenegihugu bw’u Bufaransa.

Mu mwaka wa 2015 Hategekimana yatangiye gukorwaho iperereza biturutse ku busabe bw’Ihuriro ry’Imiryango Itegamiye kuri Leta iharanira Uburenganzira bwa Muntu, CPCR, naho mu 2017 ava mu Bufaransa ahungira muri Cameroun, aza gutabwa muri yombi mu 2018 ahita asubizwa mu Bufaransa, ndetse byemezwa ko afungwa by’agateganyo muri Gashyantare 2019.

Ni mu gihe tariki 20 Nzeri 2021 ni bwo Urukiko rwo mu Bufaransa rwemeje ko Hategekimana Phillipe uzwi cyane nka Biguma w’imyaka 66 y’amavuko yavukiye mu yahoze ari Komini Rukondo ubu ni mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, agomba kuburanira mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris (Cour d’Assises de Paris); akurikiranyweho ibyaha yakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo yari Umujandarume ufite ipeti rya Adjudant-Chef akorera muri Gendarmerie ya Nyanza.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *