Nyuma yo guhabwa inshingano na Perezida Kagame zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarak Muganga yatangiye inshingano ze nshya.
Lt Gen Mubarak Muganga yatangiye izi nshingano kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Kamena 2023, ni nyuma yo guhererekanya ububasha na Gen Jean Bosco Kazura yasimbuye, uyu akaba yari umaze imyaka itatu, amezi atandatu n’umunsi umwe kuri uwo mwanya; mu muhango wabereye ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda.
Ni mu gihe mbere yo guhererekanya ububasha na Gen Kazura, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda mushya, Lt Gen Mubarakh Muganga, nawe yahererekanyije ububasha na Gen Maj Vincent Nyakarundi wamusimbuye ku mwanya w’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka.