Ibarura Rusange ry’abaturage n’imiturire rya Gatanu ryabaye muri Kanama 2022, ryagaragaje ko abakirisitu ba Kiliziya Gatolika bagabanutseho 4%, ugereranije n’iryaribanjirije mu 2012, Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda akaba n’umuvugizi wayo, Antoine Cardinal Kambanda, akavuga ko atari mu Rwanda gusa, akanavuga ikirimo gukorwa.
N’ubwo ibarura rusange ry’abaturage rigaragaza ko abakirisitu ba Kiliziya Gatolika bagabanutse, kugeza ubu ni nayo ifite abayoboke benshi mu Rwanda aho bangana na 40%, gusa baragabanyutse cyane ugereranije na 44% iri dini ryari rifite mu 2012.
Zimwe mu mpamvu zituma abayoboke b’amadini bagabanuka mu Rwanda zifitanye isano n’amateka y’u Rwanda ndetse n’uburyo iterambere rigenda ryiyongera, abantu bagahugira muri rwinshi, hakaba no kwitwara nabi kw’amadini, aho abantu babona abanyamadini biba, barwana n’ibindi, abandi bakarambirwa kuko uko amadini aba menshi atari ko ibisubizo biboneka.
Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda akaba n’umuvugizi wayo, Antoine Cardinal Kambanda, aherutse kubwira itangazamakuru rya Kiliziya ko igabanuka ry’abakiristu ari ikibazo kigenda kigaragara n’ahandi muri Afurika ndetse n’ibindi bice by’Isi, anavuga ko iyo kiliziya itegereye abakiristu, bibura, bakagwa cyangwa se abataraba abakiristu ntibabone ubagezaho inkuru nziza bigatuma hari andi madini abegereye abakura muri Kiliziya akabatwara.
Antoine Cardinal Kambanda yavuze kandi ko ari nayo mpamvu gahunda ya kiliziya ubungubu harimo‘kuvugurura iyogezabutumwa kugira ngo rijyane n’igihe, rijyane n’ibyo abantu bakeneye muri iki gihe, anavuga ko mu Rwanda ingamba bafite mbere na mbere ari ukwita ku muryango kuko umwana avuka mu muryango, urubyiruko rutaha mu muryango, umugabo n’umugore, bose bataha mu rugo, bityo rukaba ari yo Kiliziya y’ibanze, iyogezabutumwa ari naho rihera kandi iyo rikozwe neza mu rugo bituma na wa mubare aho kugabanuka wiyongera.
Yakomeje avuga ko ikindi kizatuma abakirisitu Gatolika biyongera ari uburezi, kuko iyo umuntu ashaka gutegura ejo heza, ategura abato, bityo bakaba barimo gushyira imbaraga mu burezi bufite ireme burimo n’Iyobokamana rituma abato bakurira mu kwemera, kimwe no kwita ku iyogezabutumwa ry’abana, kuko abana bakunda Imana kandi bakenera kwitabwaho kugira ngo batozwe kuyubaha, kuyizera no kuyiragiza.
Ibarura rya Gatanu ryagaragaje ko ADEPR ifite abayoboke 21%, abaporotestanti 15%, abadiventisiti ni 12 % mu gihe Abayisilamu ari 2%, ni mu gihe kandi ryanagaragaje ko nibura kuri ubu Abanyarwanda 390,000 batagira idini, naho abari mu madini gakondo bakomeje kuguma munsi ya 1%.