Nk’uko Twahirwa Eric umuyobozi w‘ikinyamakuru DeepNewes abivuga, umunyamakuru Clement Twagirayezu, yaburiwe irengero kuwa 17.10.2023 ubwo yari yagiye gutara inkuru mu Burengerazuba bw’u Rwanda, igihe habaga imyigaragambyo y‘abanye-Congo bamagana u Rwanda kubera kurushinja gufasha umutwe wa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu muyobozi w‘iki kinyamakuru avuga ko Clement ari umunyamakuru wa DeepNews kuva muri Gashyantare 2020 aho yakoraga inkuru zijyanye no gukora ubushakashatsi n‘iperereza mu makuru ya Politiki avugwa mu karere u Rwanda ruherereyemo, dore ngo by’umwihariko muri iyi minsi yari amaze igihe kingana n’umwaka akurikirana inkuru cyane cyane zivugwa muri Congo n‘u Rwanda dore ko ari ibihugu bigiye kumara imyaka 3 bidacana uwaka.
Clement yabuze mu gihe hari hashize iminsi havugwa ibura ry‘abanyamakuru aho mu mwaka wa 202-2023 habuze nibura abagera kuri 21 bose babuze bari mu kazi kabo ka buri munsi.
Umugore wa Clement waganiriye n‘itangazamakuru, avuga ko nk’umuryango w’uyu munyamakuru bamaze kubimenyesha urwego rw‘igihugu rushinzwe ubugenzacyaba (RIB), ndetse ko na Police bayimenyesheje; ubu ngo bakaba bamaze iminsi bategereje igisubizo kizaba muri izo nzego.
Abajijwe niba umugabo we yari asanzwe afitanye ikibazo na Leta cyangwa niba hari abandi bantu bari basanzwe bafitanye ikibazo, yasubije ko ngo hari hashije iminsi hari abantu batazwi baza gutera amabuye hejuru yinzu yabo, ndetse ko umujyi wa Kigali uherutse kumusenyera iduka rye kubera ngo hari ibyo yari atujuje, kandi bari bafite uruhushya rwa RDB, ndetse kandi Umujyi wa Kigali ugafatira amafaranga yose yabaga kuri Konti za banki bakoranaga nazo.
Umuvugizi w‘Urwego rw‘Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB Bwana Dr. Murangira Thierry, kuri telephone yemereye umusarenewes.com ko icyo kibazo bakizi ko bacyakiriye giturutse mu muryango wa Clement ndetse ko bari gufatanya guhanahana amakuru ngo bamenyeho aherereye.
Polisi y‘igihugu ndetse n‘urwego rw‘ ubugenzacyaha bamaze iminsi bakira ibirego birebana n‘abantu babuze ndetse ko ngo ko abenshi bagaragara ari bazima ugereranyije n‘ababoneka bapfuye, ni mu gihe kandi ishishikariza abantu bose gutangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira ibura ry‘abantu ndetse no kugabanya ibirego bakira biba bishakisha ababuze.
Tuzakomeza gukurikirana iyi nkuru.