Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, hamenyekanye amakuru ko Paul Rusesabagina wari warakatiwe igifungo cy’imyaka 25 ndetse na Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wari warakatiwe igifungo cy’imyaka 15 bahamijwe ibyaha by’iterabwoba byakozwe na MRCD/FLN; bagiye gufungurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Perezida Paul Kagame yari aherutse gutangaza ubwo yatangaga ikiganiro mu Nama Mpuzamahanga yiga ku mutekano ku Isi (Global Security Forum) yabereye i Doha muri Qatar, kuva ku wa 13 kugeza ku wa 15 Werurwe 2023, ko hari inzira y’ibiganiro ku kibazo cya Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba, ku buryo ashobora kubabarirwa.
Icyo yagize ati:
“Hari ibiri gukorwa, kuko ntabwo turi ba bantu bafunze umutwe badashaka kujya mbere. Ugiye no mu mateka yacu, hari aho twageze dutanga imbabazi ku byaha bitababarirwa, abantu bagize uruhare muri Jenoside n’ibindi. Benshi muri bo bararekuwe, ni ukubera iyo myumvire yo kudashaka guheranwa n’amateka.”
Rusesabagina yatawe muri yombi muri Kanama 2020, atangira kuburana ku itariki ya 20 Mutarama 2021, aburanishwa ari kumwe na bagenzi be 20 kuko ibyaha bakoze byari bifitanye isano, ni mu gihe muri Nzeri 2021 aribwo Rusesabagina na bagenzi be 20 baregwaga hamwe, bahamijwe ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bitero byagabwe n’Umutwe wa MRCD/FLN mu bice bitandukanye by’igihugu mu Turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi, byiciwemo abaturage icyenda, hatwikwa imodoka nyinshi ndetse hanasahurwa imitungo mu myaka ya 2018/2019.
Icyo gihe Paul Rusesabagina yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 kubera uruhare mu bikorwa by’iterabwoba byakorewe ku butaka bw’u Rwanda bikozwe n’umutwe wa MRCD/FLN yari ayoboye, mu gihe Nsabimana Callixte ‘Sankara’ we akatirwa imyaka 15, ni mu gihe uyu yari yaranatangaje ko Perezida wa Repubulika aramutse amubabariye atasubira gukora ibyaha ukundi, ndetse ko byamufasha kubaka urugo akarongora umukobwa yakunze.
Ni mu gihe kandi Rusesabagina wasabye imbabazi yicuza ibyo we na bagenzi be bo muri MRCD/FLN bakoze, bagasaba imbabazi Abanyarwanda muri rusange, aho basanga ibikorwa by’ubugizi bwa nabi atari yo nzira yari ikwiye gukoreshwa mu kugerageza gufata ubutegetsi; aho mu mbabazi yasabye yaniyemeje ko narekurwa atazasubira mu bikorwa bya Politiki, ahubwo ko azerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho afite ubwenegihugu, akabaho mu buzima butuje bwo kwitekerezaho.
Ni mu gihe bivugwa ko Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Tamim bin Hamad Al Thani, yagize uruhare rukomeye mu biganiro byo kurekura Rusesabagina, aho biteganyijwe ko umwanzuro wo kumurekura Paul na bagenzi be utangarizwa mu Nama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023.