Imbamutima za Bukobwa waremewe n’Inkomezabigwi za Gakenke zabaye intashyikirwa ku rwego rw’igihugu

Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2023, kimwe n’ahandi mu gihugu, mu Karere ka Gakenke hasojwe urugerero rw’Inkomezabigwi za 10, haremerwa umukecuru Bukobwa Mariya Tereza w’imyaka 90, mu gihe intore zasabwe kuba umusemburo w’impinduka nziza, MINUBUMWE inavuga ku mubare muto witabiriye.

 

Mu bikorwa byari biteganijwe gukorerwa ku rugero harimo gusana inzu z’abatishoboye n’inzu zikoreramo inzego za leta nk’utugari na EDC hamwe na hamwe, kubaka no gusana ubwiherero, kubaka uturima y’igikoni, ubukangurambaga ku bwisungane mu kwivuza, Ejo heza, kurwanya igwingira, isuku n’isukura, kurwanya guta ishuri, kurwanya ibiyobyabwenge, gucukura no gusibura ingarani.

Mu bindi harimo gufasha mu gutanga serivisi zihabwa abaturage, kubumba amatafari, kurwanya isuri bacukura imirwanyasuri, gutera ibiti, gucukura ibyobo bifata amazi, gutunganya imihanda, kuzirika ibisenge, gukora ubusitani ku nyubako z’ubuyobozi no ku mihanda, ndetse no gukora ibarura hashakwa imibare y’ifatizo muri gahunda za leta zitandukanye nko kubarura aborozi, abadafite bwisungane mu kwivuza n’ibindi.

Ni urugerero rw’Inkomezabigwi rwabaga ku nshuro ya 10 mu gihugu hose, ndetse kuva tariki tariki ya 13 kugeza 17 Gashyantare 2023 habayeho igikorwa cyo gusura no kurebera hamwe uko Urugerero rwakozwe muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali, kugira ngo hamenyekane Indashyikirwa muri buri Ntara n’imbogamizi Uturere tutakoze neza twahuye nazo, kugira ngo Urugerero ruzakurikiraho ruzanozwe kurushaho.

Mu rwego rw’igihugu iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Gakenke, aho nyuma y’isuzuma ari ko kaje ku isonga mu rwego rw’igihugu, kanahembwa Inka y’Ubumanzi (Imbyeyi n’inyana yayo), nako gafata umwanzuro wo kuyigabira umukecuru Bukobwa Mariya Tereza w’imyaka 90 y’amavuko, utuye wanubakiwe inzu yo kubamo n’urubyiruko rwari ku rugerero.

Mu byishimo byinshi, Bukobwa ati:

“Hashize imyaka 15 umugabo wanjye apfuye, inzu yansigiye yagendaga isenyuka igipande kimwe nkajya mu kindi gutyo gtyo, nkanyagirwa mbese nari mbayeho nabi. Ndashimira aba bana banyubakiye, nkashimira abayobozi bajya baza kunsura bakampa udufaranga nkagura ibyo ndya; ariko cyane cyane ndashimira Paul Kagame ureba abakecuru n’abatishoboye; ubu sinkipfuye, azahore ku ngoma.”

Mukecuru Bukobwa yakomeje avuga ko inka yahawe izamuha ifumbire abashe guhinga no kweza ibimutunga ndetse ajye anywa n’amata, dore ko ngo ayakunda cyane.

Avuga ku ibanga bakoresheje ngo baze ku isonga, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney yavuze ko nta bidasanzwe uretse bufatanye bwa buri wese.

Ati:

“Twakoze ubukangurambaga tugitangira ibi bikorwa by’urugerero, tuganira n’ababyeyi kugira ngo barekure abana bitabire ibikorwa, ikindi ni uko abayobozi twese ku nzego zose twabyinjiyemo dufatanya n’abana bari ku rugerero turabashigikira, ndetse n’abafatanyabikorwa babonye ibyo abana barimo gukora nko kubaka amazu, kubaka ururima tw’igikoni, ubwiherero, gusana imihanda n’ibindi; nabo bibakora ku mutima baza kubafasha, nabo bibatera imbaraga bakora byinshi n’isuzuma rije tuza ku isonga.”

Ni mu gihe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancilla, yavuze ko bazakomeza kuba hafi izi Nkomezabigwi, kugira ngo zizakomeze zirangwe n’umuco w’ubutore.

Ati:

”Ndabasaba Inkomezabigwi aho muzaba muri hose kwimakaza umuco w’ubutore, muzabe umusemburo w’impinduka z’ibyiza muri bagenzi banyu. Mushoje urugerero ariko ibikorwa by’ubutore byo birakomeje kandi mu nzego zose.”

Guverineri Nyirarugero kandi yashimiye Perezida Paul Kagame wagaruye Itorero, na Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu iritegura, kuko abaryitabira bungukiramo byinshi bibafasha kubaka igihugu, anaboneraho gushima abanyeshuri bitabiriye iri torero kugera risoje, ariko ananenga abavuyemo ritarangiye.

MINUBUMWE ivuka iki ku kuba umubare wari witezwe kwitabiraa wagabanutse cyane?

Muri uyu mwaka, byari biteganijwe ko mu rwego rw’igihugu abazitabira Urugerero rw’Inkomezabigwi ari 71,823 ariko hitabira 39,572; Umuyobozi nshingwabikorwa w’ishami rishinzwe ubushakashatsi no guteza imbere imikorere muri MINUBUMWE, Mugabowagahunde Maurice, avuga ko byatewe nuko uru rugerero rwitabirwa n’abarangije amashuri yisumbuye, bityo hari abahita bakomeza muri za Kaminuza, hari kandi abo amakuru atageraho neza, abandi bagasoza bihutira kujya gushaka akazi cyangwa bakimuka aho bari batuye.

Mugabowagahunde akavuga ko ku rwego rwa Minisiteri bagerageza kunoza ku buryo haboneka umwanya wa nyawo kandi uhagije, uzatuma baba abajya muri Kaminuza harebwa uburyo ingengabihe yazo yabonamo umwanya ntihagire abacikanwa.

Gahunda y’Urugerero ishyirwaho n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 nk’uko ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 48, bikanashimangirwa na gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere NST-1 ingingo 107 n’Inkingi ya 4 y’Icyerekezo 2050.

 

 

Amwe mu mafoto yaranze uyu munsi i Gakenke:

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *