Rwanda NGOs Forum irasaba abanyamuryango umucyo no kubazwa mu byo bakora

Impuzamiryango itari iya Leta irwanya Virusi itera SIDA, ikanaharanira guteza imbere ubuzima (Rwanda NGOs Forum on AIDS and Health Promotion-RNGOF), irasaba abanyamuryango bayo gukorera mu mucyo no kubazwa ibyo bakora, mu gihe aba baringa nta mwanya bafite.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023, ubwo habaga inama y’Inteko rusange ya Rwanda NGOs Forum, ahagaragajwe ibyagezweho mu mwaka ushize wa 2022, imbogamizi bahuye nazo, ndetse n’ibyo bateganya gukora muri uyu mwaka, harebwa uburyo bakongera imbaraga kugira ngo umuturage bakorera abashe kugira imibereho myiza.

Mu ijambo yagejeje ku banyamuryango, Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya RNGOF, Bwana Muramira Bernard, yabasabye kurangwa no gukorera mu mucyo, ndetse no kubazwa ibyo bakora.

Ati:

“Niba ushaka ko abantu bakubona mu ndorerwamo y’ibyo ukora, ukwiye kuba mbere na mbere kuba ufite transparency (ukorera mu mucyo), ni ukuvuga ngo ndifuza ko ukora ibi ariko nanjye ngomba kwerekana ibyo nkora. Abanyamuryango bose tutitaye ku bushobozi bwa buri wese barasabwa ko ibyo bakora bigomba kuba bigaragarira buri wese, yaba ari itangazamakuru, yaba umuturage ubikorera, byaba Leta, ndetse n’umuterankunga uguha amafaranga”.

Yakomeje avuga ko uburyo bahura n’uko bavugana bimeze neza, gusa avuga ko imbogamizi ikomeye bafite ari uko hari bamwe bakorera hirya no hino badatanga raporo y’ibyo bakora mu bunyamabanga bw’impuzamiryango, mu rwego rwo kugaragaza ibyo bakora n’imbogamizi bafite ngo bafatanye kuzishakira umuti, ibi ngo bikaba byafasha kumenya niba koko bakorera mu buryo bwa nyabwo bukemura ibibazo abaturage bafite, anabasaba guhuriza hamwe imbaraga bagakorera hamwe(coalition).

Abanyamuryango kandi basabwe kwitabira gutanga umusanzu ngarukamwaka, kuko bigaragara ko hakirimo imbaraga nke nk’uko byagaragajwe na Komite ngenzuzi, hafatwa umwanzuro ko abafite ibirarane ubunyamabanga bwabandikira bubibamenyesha, ni mu gihe bishimiye ibyo bagezeho n’uburyo umutungo wakoreshejwe ibyo wagenewe mu mwaka ushize wa 2022, aho unarangiye nta deni impuzamiryango ifite ahubwo igaragaza byinshi byagezweho, gusa nabo basaba kongererwa ubushobozi binyuze mu mahugurwa.

Kugeza ubu Rwanda NGOs Forum on AIDS and Health Promotion ifite abanyamuryango banditse 139, gusa ariko byagaragaye ko harimo abadakora neza ndetse n’aba baringa(abadakora), Inama y’inteko rusange ikaba yemeje ko hagiye gukorwa igenzura umunyamuryango ku wundi, abatujuje ibisabwa bafashwe kubyuzuza, aba baringa basezererwe.

 

 

Amwe mu yandi mafoto yaranze Inteko rusange ya Rwanda NGOs Forum:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *