Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta uharanira kubaka igihugu kigendera ku mategeko(Center for Rule of Law Rwanda-CERULAR), bugaragaza ko hakiri icyuho kinini mu guhana abakora icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina(Sexual Gender Based Violance-SGBV), mu gihe imibare igaragaza ko gikomeje kwiyongera.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 28 Ukwakira 2022, ubwo CERULAR yagagazaga ibyavuye mu bushakashatsi yakoze ku cyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina, aho bwakorewe mu turere twa mu Burasirazuba , Rubavu mu Burengerazuba, Nyaruguru mu Majyepgo na Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Nk’ukp ubu bushakashatsi bwabigaragaje, abakunze kugaragara bakora iki cyaha harimo inshoreke, abakozi bo mu rugo, abakoresha, inshuti z’umuryango, ndetse n’abo bafitanye isano, mu gihe bwanagaragaje ko igitsina gore ari cyo kibasirwa cyane kuko abakorewe iki cyaha bari ku kigero cya 97% basambanije abana na 98% bafashe ku ngufu, igitsina gabo kikaba ku kigero cya 3% basambanije abana na 2% bashe ku ngufu.
Umuyobozi nshingabikorwa wa CERULAR, Bwana John Mudakikwa avuga ko bategura ubu bushakashatsi byatewe n’uko bigaragara ko abakora ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bakiri bacye cyane ugereranije n’imibare igaragara.
Mudakikwa ati:
“Ufashe nko mu myaka itanu abana batewe inda bagera hafi ku bihumbi ijana, wareba abantu bakurikiranwe mu butabera kuri icyo cyaha ubona imibare itajyanye kuko usanga abakurikiranwe bari hafi ku kigero cya 30% cy’abo bana basambanijwe. Wareba abasambanijwe nabo imibare igaragaza ko bari mu bihumbi bine ugasanga ababihaniwe n’ubutabera ni nk’10%.”
Yakomeje avuga ko biteye impungenge kuko iyo abakora iki cyaha badahanwe, ngo abantu bamenye ko ari icyaha gikomeye kandi amategeko ahari akomeye ateganya ko abagikoze bagomba guhanwa aho isanga abasambanya abana bakatirwa gufungwa hagati y’imyaka 20 na 25, iyo bidakurikijwe babifata nk’ibintu bisanzwe; bityo mu rwego rwo guteza imbere igihugu kigendera ku mategeko ni ngombwa ko dukora ubuvugizi abakora ibi byaha bagahanwa uko amategeko abiteganya kugira bice intege abantu bose babikora.
Ni mu gihe Umugenzuzi mu Bushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, Bwana Afurika Frederic nawe wari witabiriye iki gikorwa, yavuze ko abahanirwa ibyaha byo gusambanya abana n’abafata ku ngufu ari bake cyane ugereranyije n’ababa bakekwaho gukora ibi byaha.
Ati: “Abakora ibi byaha ni benshi ariko abagera ku rwego rw’ubugenzacyaha ni bake, ibirego bigera ku bushinjacyaha nabyo ni bike noneho byagera ku biregerwa inkiko byo bikaba bike cyane.”
Yakomeje avuga ko hakwiye kongerwa imbaraga mu kwigisha abaturage kumenya uburenganzira bwabo no kuvuga ibyababayeho bakabigeza mu nzego z’ubutabera bafite ibimenyetso, na cyane ko ibimenyetso byo gusambanya abana no gufata ku ngufu biba bikwiye kubungwabungwa kugira ngo bidasibangana.
Kugeza ubu imibare itangwa n’Ubushinjacyaha igaragaza ko mu myaka itanu ishize bwakiriye ibirego 20,095 byo gusambanya abana, n’ibirego 4,191 byo gufata ku ngufu, aho nko gusambanya abana byagiye bizamuka biva ku 2,996 muri 2017/2018 bigera kuri 3,363 mu 2018/2019 no kuri 3,793 muri 2019/2020, naho muri 2020/2021 bigera ku 5,292, gusa biza kumanuka biba 4,551 muri 2021/2022.
Ku bijyanye no gufata ku ngufu, ibirego byakomeje kuko muri 2017/2018 byari 505, biba 599 muri 2018/2019, bigera kuri 781 muri 2019/2022, birazamuka muri 2020/2021 biba 1,106, mu gihe byageze ku 1,200 muri 2021/2022.
Ni mu gihe ubu bushakashatsi bugaragaza ko nk’urugero hagati y’umwaka wa 2017 na 2021 ubushinjacyaha bwakiriye ibirego 4191 bifitanye isano no gufata ku ngufu, aharegwaga abantu 4487, ariko muri izi dosiye zose ababihanwe ni abantu 866 bari ku ijanisha rya 19% ry’abaketsweho ibi byaha bose.
Andi mafoto yaranze iki gikorwa: