Gatsibo: Abahinzi barashishikarizwa gushaka ubwishingizi bw’ubuhinzi bwabo

Mu rwego rwo kwirinda ibihombo biterwa n’ibiza mu buhinzi, abahinzi bo mu Karere ka Gatsibo barasabwa kwitabira gahunda yo gufata ubwishingizi bw’ubuhinzi no gukorera mu makoperative mu rwego rwo gukora ubuhinzi buteye imbere hagamijwe umusaruro mwiza kandi mwinshi.

Ubu ni bumwe mu butumwa bwahawe abahinzi ku wa Kane tariki 8 Nzeri 2022, ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga cya 2023A, cyatangirijwe ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo mu Murenge wa Rwimbogo kuri site ya Kabeza ifite hegitari 108 zizaterwaho imbuto y’ibigori.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Sekanyange Jean Leonard ari kumwe n’inzego z’umutekano, abakozi b’ikigo cy’Igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi/RAB n’abakozi bo mu ishami ry’ubuhinzi mu Karere.

Aganiriza abaturage bitabiriye iki gikorwa, Visi Meya Sekanyange Jean Leonard yasabye abaturage gukorera mu makoperative mu rwego rwo gukora ubuhinzi buteye imbere hagamijwe umusaruro mwiza kandi mwinshi, ndetse no kwitabira ubwishingizi bw’ibihingwa bubarinda ibihombo mu gihe imyaka yabo ihuye n’ibibazo.

Ati: ’’Ndabasaba kwitabira gahunda y’ubwishingizi bw’ubuhinzi mukora kugira ngo haramutse habaye ibiza bikangiza imyaka yanyu mwakwishyurwa, ariko iyo nta bwishingizi mufite muhura n’igihombo gikomeye.”

Biteganyijwe ko mu gihembwe cy’ihinga cya 2023A, mu Karere ka Gatsibo hazahingwa ibigori kuri hegitari 16.017, ibishyimbo bihingwe kuri hegitari 4.078, umuceri uhingwe kuri hegitari 1.311, imyumbati ihingwe kuri hegitai 492, mu gihe soya zizahingwa kuri hegitari 100.

 

Andi mafoto yaranze iki gikorwa:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *