Mu masaha y’ijoro ahagana mu ma saa kumi n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa 26 Nyakanga 2020, mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera mu ntara y’iburasirazuba, umugabo witwa Patrick Rwasamanzi yagejejwe mu bitaro bya CHUK, azanywe n‘inzego zishinzwe umutekano bavuga ko yishwe n‘impanuka y‘imodoka.
Ni mu gihe ariko amakuru Umusarenews.com wamenye aturuka mu muryango we ahamya ko Patrick Rwasamanzi atishwe n‘impanuka, aho byanahamijwe na bamwe mu baturanyi be bavuga ko Ingabire Yvette (Madamu wa nyakwigendera) yabitabaje muri iryo joro rya tariki ya 9 Nyakanga 2020, ubwo umugabo we ngo yatwarwaga n‘abashinzwe umutekano.
Mu kiganiro twagiranye n‘umugore wa nyakwigendera, Madamu Ingabire Yvette, mu magambo ye yagize ati:
“Kubera agahinda mfite ntabwo mbasha kuvuga neza iby’umugabo wanjye, gusa icyo twababwira n’uko umugabo wanjye yafashwe n’inzego z’umutekano ku wa 09 Nyakanga 2020, ahagana saa 21:30 z’ijoro. Yajyanywe n’abantu bambaye impuzankano z’abashinzwe umutekano, azira ko hari amafaranga atemeje ko atangwa k’umuyobizi mukuru mu bashinzwe umutekano mu Rwanda, none twagiye kumva twumva baraduhamagaye ngo yapfuye, ngo yakoze impanuka y’imodoka ngo ndetse kandi nidutinda kugera ku bitaro bya CHUK turasanga inzego zibishinzwe zamaze k’umushyingura. Ubu ntituzi aho twabariza, aho twarega cyane ko abo turega nibo turegera.”
Amakuru umusarenews.com yabonye ndetse anafitiye gihamya, n’uko nyakwigendera Rwasamanzi Patrick yari asanzwe ari umuyobozi w’ishami rimwe mu mashami ya Equity Bank mu mu mujyi wa Kigali, ndetse ngo akaba atarigeze yemeza inguzanyo ya milioni 100 z’amafaranga y’u Rwanda, aho uwayasabaga atari afite ibyangombwa byose bishingirwaho kugira ngo umuntu ahabwe inguzanyo.
Gusa hari inyandiko umusarenews.com yabonye ndetse ifitiye kopi igaragaza ko nyakwigendera Patrick Rwasamanzi yazize Impanuka nk’uko bigaraganzwa n’icyemezo cy’ibitaro (Certifat de déces) cyo kuwa 25 Nyakanga 2020, ariko umugore we Ingabire Yvette agahabwa icyo cyemezo mu buryo bwa kopi (copy) mu gihe inyandiko ya nyayo (Orginal Copy) yasigaranwe n’inzego z’umutekano, nk’uko bigaragara ndetse kopi ikaba isinyweho tariki 26 Nyakanga 2020 n’umuyobozi ushinzwe ibibazo by’impanuka zo mumuhanda mu mujyi wa Kigali CIP Ezechiel Kamatali.
Ni mu gihe Nyakwigendera yahise ashyingurwa ku wa 26 Nyakanga 2020, akaba asize umugore umwe n’umwana umwe.