Gicumbi: Abagiye gutuzwa mu Mudugudu wa Kabeza bavuga ko watangiye kubahindurira ubuzima

Mu gihe habura igihe gito ngo hatahwe umudugudu wa Kabeza, bagiye kuhatuzwa banahawe akazi mu iyubakwa ryawo bavuga ko wabahinduriye ubuzima na mbere y’uko wuzura.

 

Ibi ni ibitangazwa na bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rubaya, Akagari ka Nyamiyaga, mu Mudugudu wa Kabeza aharimo kubakwa umudugudu w’icyitegererezo ugiye gutuzwamo imiryango 40 itandukanye y’abatishoboye n’abari batuye mu manegeka, aho uretse kuba bagiye gutura heza, banahawemo akazi bikabafasha kwiteza imbere.

Uwitwa Nyirabashyitsi Josiane, umubyeyi w’abana babiri utagiraga aho acumbika, ari mu batoranyijwe gutuzwa muri uyu mudugudu ndetse akanahabwamo n’akazi, avuga ko ari amahirwe adasanzwe kandi kuhakora byamufashije kwiteza imbere.

Yagize ati:”Kuba naratoranyijwe ni amahirwe akomeye kuko inzu nk’iyi sinari kubasha kuyiyubakira. Ikindi cyiza kuri njye ni ukuba narahawemo akazi k’ubuyede aho mpembwa amafaranga 1500 ku munsi, bikaba bimfasha gutunga abana banjye nkabahahira, nkabatangira mitiweli, bikanamsha kubashyira mu ishuri. Ikindi kandi aya mafaranga mpembwa yanamfashije kwigurira intama yo korora.”

Ni mu gihe Muhayimana Samuel nawe ugiye gutuzwa muri uyu mudugudu wubatswe mu buryo bugezweho, yavuze ko ari ibyishimo kuri we n’umuryango we, ashimira ubuyobozi bugiye kumukura habi yari atuye, kuko agiye kuba ahisanzuye kandi hakeye, anavuga ko yishimira kuba mu kubaka aya mazu yarahawemo akazi kamufasha mu kwiteza imbere.

Inzu zose zubatse mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Kabeza zigera kuri 18, zirimo ebyiri zigeretse buri imwe ifite amacumbi y’imiryango 4 ( 4 in 1), n’izindi 16 zitageretse zizabamo imiryango 2 ( 2 in one), aho harimo izifite ibyumba 2 n’izindi zifite ibyumba 3, bikaba biteganijwe ko zizura neza zitwaye agera kuri miliyari 1 na miliyoni zisaga 600 z’u Rwanda.

Andi mafoto agaragaza imirimo y’iyubakwa ry’Umudugudu w’icyitegererezo wa Kabeza:

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *