Umusekeweya Mediation na OSP bashyize hanze ikayi ifite ubutumwa

Binyuze mu mushinga ‘Kura Project’, Umuryango Umusekeweya Mediation ku bufatanye na Organisation Solidarité Plus (OSP) batangiye ubukangurambaga bugamije gukangurira ababyeyi kwita ku burenganzira bw’abana, ahanamuritswe ikaye irimo ubutumwa bw’ubu burenganzira bwitezweho impinduka mu myumvire.

Ni ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Twubakire umwana imikurire ijyanye n’iterambere dusigasira uburenganzira bwe bwo kwandikishwa mu irangamimerere no kugana ishuri”; bukaba kwigisha no gukangurira abaturage kumenya uburenganzira bw’umwana ndetse n’amategeko amurengera.

Mu gutangiza ubu bukangurambaga ku mugaragaro, abitabiriye iki gikorwa basobanuriwe icyo Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ndetse n’amasezerano mpuzamahanga bivuga ku burenganzira bw’umwana; bamwe bagaragaza ko mu busanzwe nta bumenyi bufatika bari babufiteho.

Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rya 2015, ryavuguruwe, mu ngingo yaryo ya 19, riteganya ko umwana wese afite uburenganzira bwo kurengerwa ku buryo bwihariye n’umuryango we, abandi Banyarwanda na Leta, nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda n’amasezerano mpuzamahanga.

Nyuma yo gusobanukirwa, bavuga ko kutandikwa k’umwana ku babyeyi be by’umwihariko uw’umugabo, bishobora kugira ingaruka ku burenganzira bwe no ku mibereho ye, cyane cyane mu gihe umwana akeneye ibyangombwa, serivisi, kumenya inkomoko ye ndetse no kugana ishuri akenshi bishingiye ku mikoro.

Uwitwa Umutoni Aline, umubyeyi w’abana babiri, avuga ko kurera abana wenyine ari urugendo rutoroshye, dore ko bombi batazi ba se.

Ati “Mfite ikibazo cy’uko ababyeyi b’abana banjye banyihakanye. Nagannye Umusekeweya nshaka ubutabera ngo abana banjye babashe kwiga, babone amafunguro n’imibereho myiza y’ubuzima bwa buri munsi.”

Akomeza avuga ko abana bafite umubyeyi umwe bahura n’ibibazo by’umwihariko mu bijyanye no kumenya no kugirana umubano na ba se.

Ati “Urugendo rwo kurera wenyine ni urugendo rukomeye. Umwana ufite umubyeyi umwe ahura n’imbogamizi nyinshi. Hari ukuntu uba uri kumwe n’umuntu runaka, ukumva umwana afite ubushake bwo kuba yamwita papa kandi atamuzi.”

‘Kura Project’ yitezweho igisubizo muri ibi bibazo

Mu gushaka kugira igikorwa kuri ibi bibazo bamwe mu baturarwanda bafite, Umusekeweya Mediation watangije ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kubungabunga no kurengera uburenganzira bw’umwana ku bufatanye na OSP.

Ubusanzwe, Umusekeweya ufite imishinga myinshi, harimo kurengera abana, kwigisha amategeko, uburenganzira bw’abana na gahunda izwi nk’ ‘Ubuhuza’.

Umuyobozi Mukuru wa Umusekeweya Mediation, Musekeweya Liliane, avuga ko ‘Kura Project’ ari umwihariko ku bana ngo babone uburenganzira bwabo.

Ati “Twafunguye ku mugaragaro umushinga nise ‘Kura Project’. Intego yacu ni ukugira ngo umuryango ubeho utekanye kandi umwana abone uburenganzira bwuzuye.”

Akomeza agira ati “Umwana utanditswe mu irangamimerere kuri se, bishobora kumubuza cyangwa bikamugora kubona bimwe mu burenganzira n’amahirwe agomba kugira. Ibyo byose bigahutaza bwa burenganzira umwana agomba, burimo ubwo ku mitungo, izungura no kubura serivisi zimwe na zimwe.”

Hamuritswe ikayi ifite ubutumwa ku burenganzira bw’umwana

Mu mezi arindwi gusa umaze, Umuryango Umusekeweya Mediation wakiriye imiryango 50 ifite ibibazo bijyanye n’amakimbirane yo mu miryango, muri yo 15 ikaba yarahujwe hifashishijwe ubuhuza.

Bimwe mu byavuye muri ubwo buhuza ni uko abana bamwe banditswe mu irangamimerere, mu gihe abandi babyeyi b’abagabo bemeye gufasha abana babo.

Ni mu gihe kandi umushinga ‘Kura Project’ wibanze ku bana bafite ibibazo by’ubushobozi bwo kubona ibikoresho by’ishuri; aho abana 15 bahawe amakayi n’amakaramu, buri mwana ahabwa amakayi 30.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *