Ibihangange by’Afurika mu muziki bigiye gususurutsa Kigali mu birori bya Giants of Africa 2025

Kigali yongeye kwambikwa ikamba ry’imyidagaduro muri Afurika, nyuma y’uko bamwe mu bahanzi bakomeye ku mugabane bemejwe mu bazasusurutsa ibirori bikomeye bya Giants of Africa Festival 2025, biteganyijwe kubera mu Rwanda guhera ku wa 27 Nyakanga kugeza ku wa 2 Kanama 2025.

Ibi birori bimaze kuba ubukombe mu guhuriza hamwe urubyiruko rw’Afurika binyuze muri siporo, uburezi n’umuco. Abahanzi b’ibyamamare nka Uncle Waffles wo muri Afurika y’Epfo, Kizz Daniel na Timaya bo muri Nigeria, nibo bazaba bayoboye urutonde rw’abazatanga ibyishimo ku mbaga izitabira.

Amakuru yizewe aturuka ku bategura iki gikorwa, yemeza ko hazabaho ibitaramo bibiri bikomeye bigize umunsi mukuru w’umuco n’ubuhanzi. Icyo gutangiza ibirori kizaba ku wa 27 Nyakanga, aho DJ Uncle Waffles, Ruti Joel wigaruriye imitima y’abatari bake mu Rwanda, na Sherie Silver uzwi ku rwego mpuzamahanga mu kubyina, bazafatanya n’abandi bahanzi b’abanyarwanda barimo Boukuru na Kevin Kade.

Igitaramo gisoza iki cyumweru cy’ibikorwa by’uburezi, siporo n’umuco, kizaba ku wa 2 Kanama muri BK Arena, aho hazahurira Kizz Daniel, Timaya na The Ben, umwe mu bahanzi b’inararibonye mu njyana ya R&B mu Rwanda. Iri joro ryitezweho kuba iridasanzwe mu mateka y’imyidagaduro mu gihugu.

Ibi birori bizaba ari ku nshuro ya kabiri bibereye i Kigali, nyuma y’uko muri 2023 umujyi wakiriye isabukuru y’imyaka 20 ya Giants of Africa, aho abahanzi mpuzamahanga nka Davido, Tyla, Tiwa Savage na Diamond Platnumz bari bahataramiye.

Giants of Africa ni umuryango udaharanira inyungu wavukiye muri Canada, ugamije guteza imbere urubyiruko rw’Afurika binyuze mu mukino wa basketball. Ibirori byawo byashinzwe mu rwego rwo guhuriza hamwe no guteza imbere impano z’urubyiruko binyuze muri siporo, uburezi n’umuco.

U Rwanda, by’umwihariko Umujyi wa Kigali, rumaze kwigarurira umwanya ukomeye muri iyi gahunda, ndetse rukaba rukomeje kwerekana ubushake bwo kuba igicumbi cy’iterambere ry’urubyiruko binyuze mu biganiro, imyidagaduro n’amahirwe yo kwagura ejo hazaza harwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *