Urukiko rwa Liverpool mu Bwongereza rwakatiye umunyarwanda imyaka 52 y’igifungo

Urukiko rwa Liverpool mu Bwongereza rwakatiye umunyarwanda Axel Rudakubana igifungo cy’imyaka 52, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica abana batatu no kugerageza kwica abandi bantu 10.

Urukiko rwasobanuye ko mu gukatira Rudakubana w’imyaka 18 y’amavuko habayemo koroshya, kuko kubera ibyaha yahamijwe yakabaye akatirwa igifungo cya burundu.

Ni nyuma y’aho tariki ya 17 Ukuboza 2024 yanze gusubiza urukiko ubwo yasobanurirwaga ibyaha ashinjwa, atungurana yemera ibyaha byose tariki ya 20 Mutarama 2025.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Mutarama 2025, isomwa ry’umwanzuro w’urukiko ryatinze kuko Rudakubana yabanje gusakuza cyane, amenyesha urukiko ko akeneye umuganga umwitaho kuko arwaye, byimurirwa ku gicamunsi.

Saa kumi z’igicamunsi ni bwo abacamanza n’ababuranyi barimo Rudakubana basubiye mu rukiko, uyu musore yasubiyemo amagambo yavuze mbere ya saa sita, na bwo asakuza cyane, ati “Nkeneye gusuzumwa n’umuganga, ndumva ndwaye”; na none asohorwa mu cyumba cy’iburanisha.

Umucamanza Goose yasobanuye ko abaganga babiri b’urukiko rwa Liverpool basuzumye Rudakubana, basanga afite ubushobozi bwo kwitabira isomwa ry’uru rubanza, yanzura ko gahunda yateganyijwe ikomeza uko yakabaye.

Axel Rudakubana w’imyaka 17 yemeye ko yishe abana batatu, agerageza kwica 10.

Ubwo yahabwaga ijambo kugira ngo agire icyo avuga kuri uru rubanza, Umushinjacyaha yasobanuye ko ubwo Rudakubana yatabwaga muri yombi, yabwiye abapolisi ko yishimiye ko aba bana bapfuye, agira ati “Nishimiye ko aba bana bapfuye. Biranshimishije. Ntacyo bimbwiye, ndumva ntacyo mbaye.”

Yasobanuye kandi ko mu gitanda cy’uyu musore hafatiwe uburozi bwa ‘Ricin’ yakoze yifashishije ibikoresho yaguriye kuri Amazon mu ntangiriro za 2022; gusa ngo ntibwari bukaze kuko ibinyabutabire byari bibugize byashobora kwangiza umuntu ari bike.

Ku nyandiko y’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda uyu musore yafatanywe, Umushinjacyaha yasobanuye ko yari ikubiyemo amabwiriza yashingiyeho atera icyuma aba bana, kugeza abishe.

Nyuma yo kumva uruhande rw’Ubushinjacyaha, uregwa n’abakomerekejwe na Rudakubana, Umucamanza Goose yatangaje ko uyu musore akatiwe igifungo cy’imyaka 52.

Ibyaha Rudakubana aregwa yabikoze tariki ya 29 Nyakanga 2024 ubwo yari afite imyaka 17 y’amavuko, aho icyo gihe we n’abana yishe (Alice da Silva Aguiar, Bebe King na Elsie Dot Stancombe) bari mu gace ka Southport; gusa ubuzima bwe bwo mu mutwe bwashidikanyijweho kuko byagaragaye ko yigeze kujyanwa inshuro eshatu mu kigo cyita ku buzima bwo mu mutwe bw’abana.

Bebe King, Elsie Dot Stancombe na Alice da Silva Aguiar nibo bana bishwe na Rudakubana abateye icyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *