Gatsibo: Icyumweru cy’Umajyanama cyasize hari ibibazo bikemuwe n’ibyohererejwe izindi nzego

Ku wa Kane tariki 09 Mutarama 2025, Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba yasoje ‘icyumweru cyahariwe Umujyanama’, isura ibikorwa bitandukanye biteza imbere umuturage hirya no hino mu Mirenge, inakira ibibazo by’abaturage bigera kuri 217 ikemura 87, ibindi ibishyikiriza inzego bireba.

Ni icyumweru cyatangijwe ku wa Kabiri tariki 07 Mutarama 2025, kikaba cyari gifite Insanganyamatsiko yagiraga iti: ‘Dusigasire ibyagezweho duharanira gushyira Umuturage ku isonga’; kikaba gifatwa nk’inkunga ikomeye mu kwihutisha imihigo y’Akarere.

Atangiza icyumweru cy’Umujyanama, Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo, Niyomugabo Romalis yavuze ko Umuyobozi mwiza ari ushyira Umuturage ku isonga, agakunda Igihugu, akarata Igihugu, akagira icyerekezo cy’Igihugu, kandi ko agomba kuba indacyemwa mu mico no mu myifatire, ndeste agakunda icyo akora.

Mu bikorwa byaranze iki cyumweru harimo kuba amatsinda y’abagize Inama Njyanama y’Akarere yarasuye ibikorwa bitandukanye birimo gusura ibikorwa by’iterambere bitandukanye mu Mirenge byagejejwe ku baturage, gusura amashuri bareba uko gahunda yo kurira ku bigo by’amashuri izwi nka ‘School feeding’ ishyirwa mu bikorwa, gusura ahatangirwa serivisi z’ubuzima n’ubuvuzi, gusura abahinzi ntangarugero, gahunda ya ‘Gatsibo igwizje imbuto’ ndetse no kwitabira inteko z’abaturage bakabagezaho ibibazo bafite.

 

Ubwo hasozwaga iki Cyumweru cy’Umujyanama, Perezida w’Inama Njyanama, Sibomana Said yagaragarije abakozi b’Akarere ibibazo by’abaturage bakiriye.

Yagize ati “Twasuye ibigo nderabuzima, Gatsibo igwije imbuto, imiyoboro y’amazi, uruganda rw’umuceri mu murenge wa Kiziguro n’umuhinzi w’imyembe ntangarugero, tunitabira Inteko z’abaturageIbibazo by’abaturage batugezaho ibibazo bafite. Ibibazo byakiriwe bigera kuri 217 hakaba harakemutse 87 ibindi 130 byoherejwe mu zindi nzego.”

Mu bikorwa bitandukanye byasuwe, abagize Inama Njyanama batanze inama y’uko ibitameze neza byanozwa, basaba Akarere gukomeza ubukangurambaga muri gahunda yo kurira ku ishuri no kurwanya icyatuma abana bava mu ishuri; banasaba ko habaho gukangurira ababyeyi gutanga uruhare rwabo ndetse n’abaturage bose bakitabira gahunda ya ‘Dusangire Lunch’.

Mu bindi abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo babonye bigikeneye kongerwamo ingufu, harimo ubukangurambaga bwa Mituweli, Ejo Heza, isuku ku mubiri, ku myambaro, mu ngo no gushyiraho ingamba zo kwirinda indwara zitandukanye nka malariya iri mu zugarije igihugu muri iyi minsi.

Abakozi b’Akarere kandi kasabwe gukangurira abaturage gufata neza umusaruro cyane cyane bakirinda abamamyi, no gusobanurira abaturage bafite ibibazo by’ingurane impamvu batinda kwishyurwa; mu gihe abaturage nabo basabwe banashishikarizwa kujya basana ibikorwa remezo biri mu bushobozi bwabo.

 

 

Amwe mu mafoto yaranze iki cyumweru cy’Umujyanama:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *