Amezi abaye 2 Alice Musabe aburiwe irengero

Nk’uko amakuru agera ku Umusarenews.com abihamya, abo mu muryango wa Alice Musabe w’imyaka 26, bavuga ko bamubuze mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri mu mwaka ushize wa 2024.

Uwaduhaye amakuru, avuga ko uyu Alice Musabe, yabuze k’umugoroba wa tariki ya 26 Nzeri 2024, ubwo yari avuye mu kazi aho yakoraga mu kigo cyitwa iPeace, ikigo gitanga inama mu by’amategeko, ndetse kigafasha abafite ibibazo byo kubura ababunganira mu mategeko.

Amakuru atugeraho avuga ko ababyeyi be aribo bafashe iya mbere yo kujya kubimenyesha RIB ndetse babimenyesha na Polisi; gusa ariko ntacyo izo nzego kugeza ubu zirababwira gifatika dore ko kugeza ubu uyu muryango umaze kw’iheba.

Umusarenews.com wamenye amakuru ko nyuma y’ibyumweru bibiri Alice Musabe abuze, ngo umugabo we Mbonimana Alain Doscon yahise ahungira muri Uganda nyuma yo guterwa ubwoba kenshi kuri telefone ye igendanwa bamubwira ko nawe azabigenderamo mu gihe yakomeza kubaza byinshi kw’irengero ry’umugore we.

Twagerageje kuvugana n’inzego zitandukanye zirebwa n’iki kibazo arizo RIB na Polisi, ariko igihe twateguraga iyi nkuru nta rwego na rumwe muri izi twavuze haruguru zigeze zidusubiza.

Umusarenews.com tuzakomeza gukurikirana iyi nkuru.

Alice Musabe yakoraga muri iPeace atanga inama mu by’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *