Mu gihe mu Rwanda havugwa ko ubumwe n’ubwiyunge byagezweho, hari ahakivugwa ibibazo by’amoko binagira ingaruka kuri bamwe mu baturage; harimo no kwimwa serivisi bakabaye bahabwa, zirimo niz’ubuvuzi.
Mu kiganiro ikinyamakuru Umusarenews cyagiranye na bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Nzeri 2024, bavuga ko ikibazo cy’amoko kimaze gufata indi sura; dore ko ngo amoko mu Rwanda atavugwa mu nyandiko ariko akaba ari mu mitwe y’abantu.
Bamwe mu baturage barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Kiziguro batashatse ko amazina n’amafoto byabo bigaragara mu itangazamakuru, kubera impungenge ko baramutse bamenyekanye bitabasiga amohoro; bavuga ko uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ushakanye n’uwo badahuje ubwoko; ahita yamburwa ubufasha bwose yahabwaga n’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse harimo n’ubwishingizi bwo kwivuza.
Aba baturage bakomeza batakamba ko Leta hamwe na IBUKA basuzuma ikibazo cyabo bagasubizwa ku rutonde rw’abagenerwabikorwa, kuko buri muntu agira amarangamutima ye (gushyingiranwa n’uwashaka)
Hari uwagize ati “Umugabo wanjye tubana niwe wampishe muri Jenoside, nyuma aza kunsaba ko namubera umugore, ubwo nk’umuntu nzi aho yankuye nari kumwangira koko? ubu nanjye nta bufasha na bumwe mpabwa ngo nashatse uwo tudahuje ubwoko.”
Ibi akenshi bigaragara mu bashakanye badahuje ubwoko, by’umwihariko abashakanye mu mwaka wa 1994 na nyuma y’aho, aho usanga ngo babwirwa ko bashatse mu bwoko batavutsemo.
Bavuga ko inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zikora ibishoboka ngo zicecekeshe abagerageza kugaragaza ibi bibazo baterwa ubwoba ko bazagirirwa nabi, ndetse bamwe bagafungwa cyangwa bakaburirwa irengero.
Umwe muri abo baturage ati “Nk’ubu hari umukozi w’umushinga wa TUBEHO wajyaga uza kutwigisha kwirinda indwara z’ibyorezo no kutugira inama mu by’ubuzima, akaba yitwa Musore Jean de Dieu, yashyize ahagaragara ibi bibazo by’amoko biri mu Karere kacu nyuma y’uko tumugejejeho ko twambuwe ubwishingizi bwo kwivuza, none twumvise amakuru ko ari mu mazi abira.”
Ni mu gihe ariko abayobozi b’inzego zitandukanye zaba iz’abahagarariye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’inzego bwite za Leta zikunda guhakana ibi bibazo bigaragazwa n’abaturage.