Ubwo yavugaga ku mutekano mu bihe by’iminsi mikuru, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umutekano muri rusange wari umeze neza, ishimira abaturarwanda uko bitwaye muri ibyo bihe byo gusoza umwaka wa 2023 no gutangira umwaka mushya wa 2024, aho n’abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha bagabanutse cyane.
Byagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda; Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mutarama 2024, ubwo yari kumwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali; Samuel Dusengiyumva.
ACP Rutikanga, yavuze ko nta bibazo bikomeye byagaragaye mu gihe iminsi mikuru yizihizwaga, uhereye ku munsi ubanziriza Noheli n’Ubunani ndetse no kuri iyo minsi ubwayo.
Yagize ati:
“Umutekano mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka wari umeze neza muri rusange, abantu barizihiwe mu gihugu hose n’ahagiye haturikirizwa ibishashi byagenze neza mu mutekano usesuye.”
Ku mutekano wo mu muhanda, ACP Rutikanga yavuze ko muri rusange na wo wari wifashe neza uretse impanuka 2 zatwaye ubuzima bw’abantu, anagaragaza ko ibikorwa byo kwishima byagiye bihuza abantu benshi byagenze neza, uretse bimwe mu byaha by’ubujura burimo ubwo gushikuza telefone bwagaragaye ndetse n’urugomo, aho hari abantu babiri batakaje ubuzima biturutse ku rugomo yavuze ko intandaro yabyo ari ubusinzi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga yasabye buri wese kwirinda kwirara no kunywa cyane kuko byagaragaye ko kunywa bagasinda no kwirara kwa bamwe, hari aho bihurira n’urugomo cyangwa impanuka zahitanye ubuzima mu bihe by’iminsi mikuru, asaba buri wese kumva ko afite inshingano ku mutekano we n’uw’abandi.
Yagarutse no kuri gahunda ya Gerayo amahoro, yibutsa abakoresha umuhanda kwirinda umuvuduko ukabije, kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha no kugenzura ikinyabiziga bagiye gutwara buri gihe, baba batwaye abantu cyangwa umuzigo, ntibashingire gusa ku kuba imodoka ifite icyemezo cy’ubuziranenge, kuko ishobora kugira ikibazo n’uwo munsi, bakigenzura ubwabo bareba niba ikinyabiziga gihagaze neza.
ACP Rutikanga yavuze ko aho Polisi itangiriye gukangurira abantu kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, umubare w’abafatwa batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha wagabanutse cyane; aho wavuye ku bari hagati y’abantu 100 na 150 bafatwaga ku munsi, ugera ku bari hagati ya 10-15 bafatwa kuri ubu, kandi ko hazakomeza gukazwa ingamba zirimo ubukangurambaga bwo kubibutsa no gukurikirana abateshuka.
Yasoje yihanganisha ababuze ababo mu mpanuka n’ibikorwa by’urugomo byagaragaye mu bihe bisoza umwaka, ashishikariza buri wese gutangira umwaka mushya yumva ko umutekano w’abandi utangirira ku we bwite, uw’aho atuye, aho akorera n’aho agenda hose, akabifata nk’ikintu cy’ibanze cyo kuzirikana.
Ni mu gihe Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel nawe yavuze ko mu Mujyi wa Kigali, iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani yagenze neza, kuko abantu bayishimiye mu mutekano, ashimira uruhare rw’inzego z’umutekano, anagaruka ku bukangurambaga bwa TunyweLess bugamije gushishikariza Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kunywa ibisindisha mu rugero, asobanura ko butagarukira ku kwirinda kunywa inzoga nyinshi gusa, ahubwo bujya no hirya yazo, aho abantu bagomba kurangwa n’imyitwarire ituma bagira ubuzima bwiza kugira ngo batere imbere, ashimira abitabira siporo rusange, barimo n’abantu bakuru.
Meya Dusengiyumva kandi yasabye abakora ibikorwa biteza urusaku kubikora mu buryo butabangamira abaturanyi, bakoresha ibikumira urusaku (Sound proof), avuga ko n’ubwo urusaku rwagabanutse, icyifuzwa ari uko byagera kuri zero, kuko abaturanyi baba bakeneye kuruhuka ntibabangamirwe cyangwa ngo biteze abana guhuzagurika.
Source: www.police.gov.rw